RDF yasezeye ku basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDF kuri uyu wa 31 Nyakanaga 2021, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Maj Gen Murasira yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bwitange bagaragaje, akazi bakoze n’umusanzu batanze mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Nyuma y’uruhare rwanyu mu rugamba rwo kubohora igihugu, buri muntu ku giti cye no mu buryo bwa rusange, mu nzego zitandukanye, mwanatanze umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga, RDF yagizemo uruhare kugeza uyu munsi.”

Minisitiri w’Ingabo yakomeje ashima umusanzu wabo mu kubaka igisirikare cy’umwuga muri RDF no mu zindi porogaramu ziteza imbere igihugu.

Ati “ Dufashe uyu mwanya ngo tubashimire uwo muhate mwagaragaje ndetse no gukunda igihugu.”

Uwari uhagarariye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, (Rtd) Col John Karega, yavuze ko bagiye mu kiruhuko nk’abantu bishimye kubera ko imbaraga zabo mu rugamba rwo kubohora igihugu zitapfuye ubusa.

Yashimiye Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ku buyobozi bwe bwiza mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda mu myaka 30 kugeza uyu munsi kandi yizeza ko bazakomeza kuba abizerwa no gukorera igihugu mu iterambere ryacyo.

Ati “Nubwo tugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, dufashe uyu mwanya ngo twizeze Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda n’Ubuyobozi bwa RDF ko tuzakomeza gutanga umusanzu mu rugendo rwo kubohora igihugu cyacu kandi ntituzatenguha bagenzi bacu mu iterambere ry’igihugu.”

Abagiye mu kiruhuko bahawe ibyemezo by’ishimwe nk’ikimenyetso cyo kuzirikana ibikorwa byabo muri RDF.

Uyu muhango wanitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’igihugu. Nta mubare w’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru watangajwe, icyakora amakuru avuga ko hitabiriye 32 bahagarariye bagenzi babo.

Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, yayoboye uyu muhango mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Paul Kagame
Abayobozi Bakuru mu Ngabo z'u Rwanda bari bitabiriye umuhango wo gusezera ku basirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)