Qatar: Ambasaderi Franois Nkulikiyimfura yag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, imbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda zatangaje ko abagize Miss Rwanda Organization basuye Ambasade y'u Rwanda muri Qatar.

Aho bari bayobowe n'Umuyobozi Mukuru Ishimwe Dieudonné, Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017 na Iradukunda Liliane wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2018, bakirwa na Ambasaderi François.

Ambasaderi François Nkulikiyimfura yashimye abategura Miss Rwanda ko batekereje guha buruse abakobwa bahatana muri Miss Rwanda, no kuba basigaye bahemba umushinga mwiza.

Ambasaderi Nkulikiyimfura yanashimiye abagira uruhare mu gutegura irushanwa rya Miss Rwanda ko bakomeje kwaguka mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Yashimye abagize Miss Rwanda Organization gusura Qatar, abasaba ko bakomeza kuba ba Ambasaderi beza b'u Rwanda, anabasaba gukomeza kuba abavandimwe no gukorera hamwe.

Uhereye ibumoso: Nimwiza Meghan Miss Rwanda 2019; Iradukunda Elsa Miss Rwanda 2017, Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar, François Nkulikiyimfura, Iradukunda Liliane Miss Rwanda 2018 na Ishimwe Dieudonné ukuriye Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss RwandaAmbasaderi François Nkulikiyimfura yakiriye anagirana ibiganiro n'abagize Miss Rwanda OrganizationAmbasaderi François Nkulikiyimfura yasabye ba Nyampinga kuba ba Ambasaderi beza b'u Rwanda  Ambasaderi François Nkulikiyimfura yashimye ko Miss Rwanda Organisation yatekereje guha buruse za Kaminuza abakobwa bahatana muri iri rushanwa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107329/qatar-ambasaderi-francois-nkulikiyimfura-yagiranye-ibiganiro-na-ba-nyampinga-batatu-bu-rwa-107329.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)