Abashoferi n’abagenzi berekanwe ni 18 bakaba barafashwe bava mu Mujyi wa Kigali berekeza mu turere tw’Iburasirazuba turimo Kayonza, Rwamagana na Nyagatare.
Bamwe mu bashoferi bafashwe bavuga ko bari batse impushya bakazikoresha mu bundi buryo burimo kwambutsa abagenzi mu tundi turere ariko na bo bakabishyura akayabo k’amafaranga.
Habarurema Joel usanzwe atwara imodoka bwite (tax voiture) mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yatse uruhushya rwo gutwara umuntu umwe w’umunyamahanga i Kayonza, nyuma ni bwo uwo muntu yamubwiye ko gahunda yahindutse ahitamo gushaka abandi bantu bagera muri aka Karere akabatwara.
Yavuze ko buri mugenzi yari kumwishyura 7000 Frw mu rugendo ubusanzwe rutwara atarenze 2000 Frw, agasaba imbabazi zo kurenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta.
Ati “Inama nagira bagenzi banjye dukora umwuga umwe, ni uko twareka ibyo turimo tugakomeza tukirinda tugakora ingendo zemewe kuko Coronavirus imeze nabi.”
Ruberintwari Gilbert utuye mu Karere ka Kayonza usanzwe ari umucuruzi, yatse uruhushya agiye gushaka icyangombwa cy’imodoka i Kigali, mu kugaruka afatwa yashyizemo abagenzi bane mu modoka kandi atabyemerewe, buri umwe akaba yari kumuha 5000 Frw.
Ati “Ikosa nakoze ni ukubatwara ntamenye ko bemerewe kugenda kandi nanjye ntemerewe gutwara abantu, iyo nkomeza kugenda nkitahira nta kibazo nari bugire. Abantu nibareke kurenga ku mabwiriza uko bashatse, uwahawe uruhushya narukoreshe icyo yarwakiye.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco, yavuze ko aba bantu bafashwe biyongera ku bandi bafashwe berekeje i Musanze, avuga ko Polisi itazihanganira abantu bahabwa impushya bakazikoresha ibyo zitagenewe.
Yakomeje agira ati “Hari abantu bumva ko muri ibi bihe byo kwirinda Covid-19 wabigiriramo inyungu, wabikoresha kugira ngo ukorere amafaranga cyangwa se ukore ibitemewe, abo bantu bagomba kumenya ko bitemewe. Ikindi ni abantu bahora batwara abantu mu bwihisho ntabwo na byo byemewe kandi abazajya babikora bikamenyekana bazajya babihanirwa.”
Icyorezo cya Covid-19 gikomeje guca ibintu mu Rwanda kuko abantu 45.039 bamaze kwandura barimo 760 babonetse kuri uyu 7 Nyakanga. Abantu 507 bamaze kwitaba Imana barimo 16 bitabye Imana ku munsi w’ejo hashize.