Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Qatar wasoje imirimo ye mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje kuri Twitter ko Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Abdullah Bin Mohammed kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021.

Ambasaderi Abdullah Bin Mohammed Al-Sayed ni we wa mbere iki gihugu cya Qatar cyagize ugihagarariye anafite icyicaro i Kigali, aho yanasize atashye inyubako nshya ya Ambasade.

Iyi nyubako nshya izajya ikoreramo Ambasade ya Qatar mu Rwanda yatashywe ku wa 14 Nyakanga2021, ikaba iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Ni mu gihe kuva mu 2019, Ambasade ya Qatar mu Rwanda yakoreraga mu nyubako iherereye hafi ya Kigali Marriot Hotel mu Karere ka Nyarugenge.

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano umaze guhama, ushingiye ku bwubahane na dipolomasi.

Ku wa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Aya masezerano yari yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha muri icyo gihugu.

Kuva mu 2017, ibihugu byombi byarushijeho kugana mu cyerekezo kizima. Muri Gicurasi uwo mwaka, byasinye amasezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi, agamije kurushaho kunoza umubano.

Mu 2018, abakuru b’ibihugu batangiye gukora ingendo zigamije kunoza umubano uhuriweho.

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha muri Qatar inshuro ebyiri mu myaka ibiri mu gihe mugenzi we, Umuyobozi w’Ikirenga, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we yasuye u Rwanda inshuro ebyiri mu 2019.

Muri izo ngendo, hasinywe amasezerano hagati y’ibihugu byombi, ajyanye n’iby’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n’ay’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Kugeza ubu u Rwanda rufitanye umubano na Qatar, aho indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza imijyi ya Doha na Kigali.

Muri Gashyantare 2020, Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro bigamije kuyifasha kugira imigabane ingana na 49% muri Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir.

Qatar Airways kandi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% mu Kibuga Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.

Perezida Kagame na Ambasaderi Abdullah Bin Mohammed Al-Sayed bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro bagiranye
Perezida Kagame wari uherekejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent yakiriye Ambasaderi Abdallah Bin Mohammed Al-Sayed wari umaze imyaka ibiri ahagarariye Qatar mu Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)