Nyuma y'imyaka 3 Sankara yagarutse mu gasobanuye, yavuze aho yari yaraburiye(VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusobanuzi wa filime wakunzwe na benshi ariko akaba yari amaze igihe atumvikana, Sankara The Premier avuga ko ikintu cyatumye abura ari gahunda z'umuryango yari ahugiyemo zituma atinda ariko ubu ngo yagarutse.

Sankara The Premier ubusanzwe yitwa Mutore Isaac, akaba umuvandimwe wa Bugingo Bony wamamaye nka Junior Giti, Nkusi Thomas uzwi nka Yanga na Mike bose bazwi mu gasobanuye.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Sankara avuga ko yatangiye uyu mwuga muri 2012 abijyanywemo n'uko Junior(mukuru we) yabikoraga, avuga ngo niba Junior abikoze na we kuki atabikora, gusa ngo bose bafatiraga icyitegererezo kuri mukuru wabo, Yanga.

Uyu musore wari umaze igihe atumvikana mu mwuga wo gusobanura filime aho abakunzi be bari barayobewe aho yagiye, yavuze ko kumara imyaka 3 adakora byatewe na gahunda z'umuryango yari ahugiyemo bituma atinda.

Ati'Naje kugira ibintu ngomba kujya kwitaho mu muryango, icyo gihe nari muri Kenya, hari ibintu byo mu muryango narimo nirukamo, birantinza ariko ku bafana banjye filime zo zatangiye gusohoka, ntibagire ikibazo.'

'Sinavuga ngo ni umuryango gusa, wenda hari ibindi bibazo umuntu aba afite ntabwo najya gusobanura ngo mvuge buri kimwe ariko nagombaga kugenda ariko naragarutse.'

Uyu musobanuzi wari ukunzwe na benshi yavuze ko abakunzi be bakwizera ko agiye kubaha ibyiza birenze ibyo yabahaga mbere.

Sankara avuga ko agarutse mu mwuga wo gusobanura filime ari wese



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-imyaka-3-sankara-yagarutse-mu-gasobanuye-yavuze-aho-yari-yaraburiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)