Nyagatare : Abanyeshuri 121 batakoze ikizamini cya Leta barimo ababyanze ku bushake #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021, mu Rwanda hose hatangiye ibizamini bisoza amashuri abanza aho byagiye bikorerwa ku masite atandukanye yagiye atoranywa agahurizwaho abanyeshuri bo mu bigo binyuranye.

Mu Karere ka Nyagatare, aba banyeshuri bakoreye ku masite 44 mu gihe abanyeshuri bagombaga kwitabira ibizamini ari 11 053 barimo 30 bo mu tundi Turere ariko baje gukorera muri kariya Karere.

Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare, Batamuriza Edith avuga ko hari hiyandikishije abanyeshuri 11 023 hakaza kwiyongeraho bariya 30 bo mu tundi Turere.

Batamuriza Edith avuga ko muri bariya banyeshuri 11 023 harimo 121 batitabiriy ibizamini by'umunsi wa mbere kubera impamvu zitandukanye.

Yagize ati 'Harimo abimukiye mu tundi turere uyu munsi tutazi aho baherereye, hari uburwayi, uretse ko hari n'abanze gukora ibizamini nkana.'

Avuga ko hari 'Hari abo basangaga mu rugo bakirukanka, yabona umuntu uje iwabo akiruka akigendera.'

Avuga ko mu bimukiye ahandi mu tundi turere bari bariyandikishije mu Karere ka Nyagatare harimo barindwi babashije kumenyekana ko bakoze ibizamini.

Mu banyeshuri batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza mu Karere ka Nyagatare, harimo umwe wagikoze arwaye COVID-19.

Ejo ubwo hatangirara ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, hari n'abanyeshuri 23 bagororerwa muri Gereza y'Abana ya Nyagatare na bo bakoreye muri Kariya Karere.

Ku munsi w'ejo kandi, Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko hari abanyeshuri 57 bakoze barwaye COVID-19 bakaba afashijwe gukora mu buryo bwihariye butuma ababakurikirana batandura.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Abanyeshuri-121-batakoze-ikizamini-cya-Leta-barimo-ababyanze-ku-bushake

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)