Ntibarebe isura mu gutanga ibiribwa - Umuturage w'i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwitwa Nizeyimana utwara moto, avuga ko yagiye muri “Guma mu rugo” yari amaze igihe kinini adakora kubera uburwayi, ariko uwamwitegereza abona ko ari umuntu ubyibushye kandi wambaye ibintu bisukuye.

Nizeyimana akagira ati “Mu gutanga ibiribwa ntibarebe isura, ibiryo babitange uko biri nta byo kureba isura ngo umuntu afite inda, yambaye gute, ubwo se ko umuntu aba ari mu rugo ntaba abonye akanya ko kubikura wa mwenda aho wari ubitse!”

Nizeyimana avuga ko urugo rwe rugizwe n'abantu batanu n'ubusanzwe rwafunguraga ibiro bibiri by'ibishyimbo mu gihe cy'iminsi ine, akaba yishimiye guhabwa ibiro bitanu yemeza ko bizamara iyi minsi umunani isigaye ya “Guma mu rugo”.

Uwitwa Mukahigiro ukora ubucuruzi buciriritse bw'ibiribwa, avuga ko muri iyi minsi ibiri ishize adakora, urugo rwe rushonje cyane kuko ngo nta kintu babasha kwizigamira gisaguka ku mafaranga akorera buri munsi.

Abaturage batuye ku Gisozi baganirije na Kigali Today bishimira kuba mu biribwa bahawe harimo n'umuceri, ndetse bamwe bakaba banyuzwe n'ingano y'ibirimo gutangwa.

Umuceri wiyongereye ku ifu y'ibigori (kawunga) n'ibishyimbo byari bisanzwe bitangwa ku baturage muri “Guma mu rugo” ya mbere n'iya kabiri, aho umuryango ufite abantu kuva kuri 1-2 uhabwa ibiro bibiri by'ibishyimbo, ibiro 2.5 bya kawunga hamwe n'ibiro 2.5 by'umuceri.

Umuryango ufite abantu 3-5 uhabwa ibiro bitanu by'ibishyimbo, ibiro 4.5 bya kawunga hamwe n'ibiro 4.5 by'umuceri, naho umuryango ufite abantu kuva kuri 6 kuzamura ugahabwa ibiro 10 by'ibishyimbo, ibiro 9 bya kawunga hamwe n'ibiro 9 by'umuceri.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yijeje ko abaturage bakeneye ibiribwa bose ko bari bubihabwe ariko bakaba bagomba kuguma mu rugo, kugira ngo badasohoka bakajya kwandura Covid-19.

Umwali yagize ati “Abantu bashonje bakeneye ibyo kurya bose tugomba kubaha ntibagire ikibazo, ni ukubibashyira mu rugo kuko dufite abayobozi ku rwego rw'umudugudu, abatwarasibo, urubyiruko rw'abakorerabushake n'abandi bafashamyumvire bagomba gukora uwo murimo, abaturage baturize mu rugo rwose ibyo kurya turabibashyira”.

Gahunda ya “Guma mu rugo” i Kigali no muri tumwe mu turere twagaragayemo ubwandu bwa Covid-19 bukabije iramara iminsi 10 guhera tariki 17 Nyakanga 2021.

Icyakora Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko hari uduce tuzafatirwa ingamba zihariye mu gihe igikorwa cyo gupima cyarangiye kuri iki cyumweru kizaba cyagaragaje ko ari two dufite ubwandu bwinshi bwa Covidi-19.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)