Biteguye gukora ibizamini bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Biteguye gukora ibizamini bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Biteguye gukora ibizamini bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ni ubwa mbere ibizamini bya Leta bisoza icyikiro rusange ndetse n'ayisumbuye kigiye gukorwa kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Rwanda guhera ku wa 15 Werurwe 2020.

Biteganyijwe ko ku wa 20 Nyakanga 2021 ari bwo ibyo bizamini bizakorwa mu gihugu hose bikaba bigiye gukorwa mu gihe kidasanzwe no mu buryo budasanzwe, bitewe n'icyorezo cyibasiye isi guhera mu mpera z'umwaka wa 2019.

Abanyeshuri bazakorera ku rwunge rw'amashuri rwa St Vincent Palloti, bavuga ko batagomba kwivutsa amahirwe bagize yo kwemererwa gukora ibizamini bya Leta, ahubwo bagiye kuyabyaza umusaruro barushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Uwimana Grâce n'umwe mu banyeshuri bazakora ikizamini cya leta mu cyiciro rusange, avuga ko ibizamini bije bikenewe.

Ati “Iki kizamini kijye gikenewe bitewe n'igihe cyashize tuvuga ngo tuzakora ibizamini ariko ntitubikore bitewe n'impamvu za Covid-19. Nkatwe twahuye n'ingaruka zo kudakora ubushize kubera Corona, ubungubu dufite ingamba zo kuba twayikwirinda turimo gukora ibizamini, tukubahiriza amabwiriza ndetse tukita no ku bindi bijyanye no kwirinda icyo cyorezo”.

Ishimwe Cedric na we n'umwe mu bagomba gukora ibizamini bya Leta, avuga ko kuba bagiye gukora ibizamini mu bihe bidasanzwe no mu buryo budasanzwe, bagomba kugira ingamba zidasanzwe.

Ati “Nkanjye ingamba mfite n'uguhana intera n'abandi banyeshuri, kuba ufite ibikoresho byawe ku buryo nta bintu byo gutizanya kugira ngo tudakwirakwiza Corona byihuse, ikindi ni uko intego ari ugutsinda”.

Nyirabyenda Marie Claudine n'umuyobozi w'urwunge rw'amashuri rwa St Vincent Palloti Gikondo, avuga ko bitewe n'uko abanyeshuri bazahakorera ubusanzwe biga bataha, biteganyijwe ko bazajya bahafatira ifunguro rya saa sita kugira ngo hirindwe ingendo.

Ati “Iyo abana basohotse mu kiruhuko cya saa sita abenshi ntibabasha kujya iwabo, ukumva ngo bagiye mu tubutike. Twari dufite impungenge rero z'uko abana muri uko gusohoka bashobora kwanduzanya Covid-19, n'uko ikigo gitegura ko abana bose bazarira ku ishuri”.

Biteganyijwe ko abana 520 baturutse mu bigo bine ari bo bagomba gukorera ibizamini bisoza icyikiro rusange ku rwunge rw'amashuri rwa St Vincent palloti, bakazakorera mu byumba 21 kuko mu cyumba hagomba kujyamo abatarenze 25 kandi buri wese akicara ku ntebe ye, kugira ngo hubahirizwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Muri kino gihe cya Guma mu Rugo Minisiteri y'Uburezi yateguye uburyo abanyeshuri, abarezi ndetse n'abandi bose bafite aho bahuriye n'ikorwa ry'ibizamini bya Leta baturuka kure, bazoroherezwa mu ngendo.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)