Musanze: Hari abifuza gusobanurirwa neza imikorere y'igipimo cya Covid-19 gifatwa mu mazuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Bakeneye amakuru ku gipimo cyo mu zuru
Bakeneye amakuru ku gipimo cyo mu zuru

Ubwo bapimwaga Covid-19 mu murenge wa Cyuve, hari abagiye bava ku murongo bashyizweho bategereje gusuzumwa ubwo babonaga abapimwa bashyirwa igipimo mu zuru, bakagenda badapimwe kubera ubwoba ndetse haba n'abahitagamo kwihisha inzego z'ibanze zabakanguriraga kwipimisha kubera gutinya icyo gipimo.

Umukecuru witwa Mukanyindo ati “Kariya kantu bambwiye ko karyana mu muhogo ku buryo natinye kujya kwipimisha, naratinye rwose bambwiye ko nkanjye ushaje kampitana, naratinye pe ariko ubwoba namaze kubushira ngiye kujyayo menye uko mpagaze, menye ko nta Corona mfite, ndaje mpagere bampime. Ni abantu rwose bantera ubwoba nahoze nshaka kujyayo najya kugerayo nkabakwepa nkagaruka, ariko ubu nafashe icyemezo ndagiye keretse ningerayo ubwoba bukagaruka”.

Nsengamungu ati “Kariya kantu baragatinye cyane, hari n'abo nzi bemera kurembera mu rugo bakanga kujya kwa muganga ngo batabapima kubera kugatinya, Leta ikwiye kubisobanurira abaturage bakakamenya”.

Nshimiyimana Evariste ati “Ndi mu bantu bagiye kwipimisha ubwoba bwanyishe ntitira kubera gutinya kariya kantu baseseka mu zuru, mbere y'uko bampima nari mfite ubwoba burenze igipimo kandi ni byo, burya akantu baseseka mu mazuru ntiwabura kugira ubwoba. Bakimara kukanshyiramo numvise nta kibazo, abantu ni batinyuke bajye kwipimisha ntacyo gatwaye nta n'ubwo karyana rwose”.

Leta irimo gufasha abaturage kwipimisha Covid-19 ku buntu
Leta irimo gufasha abaturage kwipimisha Covid-19 ku buntu

Abaganiriye na Kigali Today bakimara kwipimisha aho abatuye mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve bari bateganyirijwe kwipimisha Covid-19, abenshi muri bo bagaragaye bafite ubwoba bwinshi mbere yo gusuzumwa, kubera gutinya icyo gipimo gishyirwa mu mazuru.

Gusa bakimara kwipimisha bagiye bagaragaza ko amakuru bari bafite kuri icyo gipimo ari ibihuha, kuko uko babwiwe ko kiryana mu mazuru ngo siko babisanze.

Umwe mu bakobwa bari baje kwipimisha ati “Njye hari abo twazanye basubiyeyo bakibona ko bakanshyize mu zuru, no mu rugo hari abanze kuza bavuga bati ako kantu bari gushyira mu izuru kagahinguka mu gahanga kampitana! Nanjye nari muri abo bagafitiye ubwoba ariko nsanze nta kibazo, ndasaba abaturage kwikuramo ubwoba bakaza bagapimwa”.

Nyirarukundo ati “Rwose bamaze kunsuzuma ntegereje igisubizo, naje ndi mu bafite ubwoba bwa kariya gapimo ko mu mazuru, ariko numvise nta kibazo”.

Nirere Divine ati “Baransuzumye, biri kuryana ariko ntabwo ari cyane, namaze hano isaha yose natinye ko bakanshyiramo ngeze aho nishyiramo akanyabugabo ndaza bakanshyiramo ubwoba nsigaranye ni ubw'igisubizo naho kiriya gipimo nta kibazo. Uko bakambwiye ngo kararyana nsanze atari byo, turashimira Leta yaduhaye urukingo rw'ubuntu”.

Mu gihe bamwe mu baturage bafite amakuru mabi ku gipimo cyo mu zuru, Leta yamaze kubona n'ubundi buryo buzakoreshwa aho abantu bazajya basuzumwa Covid-19 hifashishijwe amacandwe.

Mu minota 15 bahabwaga ibisubizo
Mu minota 15 bahabwaga ibisubizo

Ubuyobozi mu Karere ka Musanze burishimira ko umubare minini w'abaturage bakomeje kwitabira gahunda yo kwisuzumisha Covid-19 ku buntu.

Muhawenimana Alphonsine, SEDO w'Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, arashima abaturage bakomeje kwitabira icyo gikorwa anashimira kandi abaganga babegereye bakaba barimo gupima abaturage, aho muri ako kagari gafite abaturage 10,562 hapimwa abangana na 20%.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)