Muri ibi bihe bya Covid-19, mutumwe kumva no guhumuriza abakirisitu - Karidinali Kambanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Batumwe kumva no guhumuriza abakirisitu
Batumwe kumva no guhumuriza abakirisitu

Ni mu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021, ubera muri Paruwasi Gatolika ya Munyana yo muri Arikidiyosezi ya Kigali mu Karere ka Gakenke, mu muhango wayobowe na Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n'Umuyobozi wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo.

Abadiyakoni bagizwe abapadiri, ni Valens Bizimana, Samuel Ndayambaje, Jean Baptiste Ngiruwonsanga na Theoneste Habimana, mu gihe Abafaratiri bane bahawe isakaramentu ry'Ubudiyakoni.

Uwahawe ubupadiri asigwa amavuta ya Crisma
Uwahawe ubupadiri asigwa amavuta ya Crisma

Mu ijambo rya Karidinali Kambanda, yavuze ko abo Bihayimana Kiliziya yungutse, bitezweho gukemura ibibazo binyuranye mu bakirisitu, agaruka no kuri Covid-19 ikomeje kuba ikibazo mu baturage, aho yabasabye kujya kwegera no guhumuriza abakirisitu.

Yagize ati “Iki gihe turimo cya Coronavirus na Guma mu Rugo, Umusaseridoti atumwa kuba hafi abakirisitu, kubumva, kumva ububabare bwabo, agahinda kabo. Atumwa kubaba hafi no kubahumuriza, kubakomeza ngo batiheba, bimusaba rero ubwitange bukomeye kugira ngo ashobore kubaba hafi muri ibi bihe Kiliziya ubu yimukiye mu rugo”.

Arongera ati “Hano turacyafite amahirwe yo guhurira muri Kiliziya tugasenga twubahirije amabwiriza, ariko i Kigali turi muri Guma mu Rugo, ni ugusengera mu rugo. Umusaseridoti rero ni ugukoresha uburyo bushobotse kugira ngo abakirisitu na za ngo zumve ko abasabira, ndetse no kumenya uburyo abagezaho ubutumwa bukubiyemo ijambo ry'Imana ribarema umutima ndetse rikabakomeza”.

Abahawe ubupadiri basuhuza abakirisitu
Abahawe ubupadiri basuhuza abakirisitu

Ni umuhango witabiriwe n'abiganjemo Abihayimana, aho muri Kiriziya bari bahanye intera, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, iyo misa kandi yitabiriwe n'ababyeyi b'abahawe Ubupadiri n'ubudiyakoni.

Uwo mushumba yashimiye ababyeyi b'abo bapadiri n'abadiyakoni babuhawe, avuga ko ari impano ziza bamugeneye kuba bemeye ko abana babo bajya mu murimo wo kwamamaza ijambo ry'Imana.

Uwavuze mu izina ry'ababyeyi bafite abana bahawe ubudiyakoni n'ubupadiri, yavuze ko kuba bungutse izo ntore z'Imana, ari kimwe mu bigiye kubafasha gushimangira ubukirisitu bwabo bakora ibikorwa bya Gikirisitu, asaba izo ntore z'Imana gukomera ku gihango bagiranye na yo, bafasha imbaga y'Imana kwitagatifuza.

Hatanzwe n
Hatanzwe n'ubudiyakoni ku ba faratiri bane

Padiri Jean Baptiste Ngiruwonsanga wavuze mu izina rya bagenzi be bahawe Ubupadiri kuri uwo munsi, yavuze ko biteguye kunoza umurimo Mutagatifu bashinzwe, basohoza neza ubutumwa bahawe mu bwitange no kumvira, barushaho kwitagatifuza no gutagatifuza abo baragijwe.

Yagize ati “Umurimo Mutagatifu dushinzwe usaba imbaraga z'umubiri n'umutima ndetse n'iz'ubwenge. Turifuza kuzakora neza uwo murimo, turifuza kuzarangiza neza ubutumwa duhawe n'umubyeyi wacu Kiliziya mu bwitange no kumvira, kandi ari na ko natwe turushaho kwitagatifuza no gutagatifuza abo dushinzwe”.

Muri uwo muhango abo bahawe ubupadiri bagaragaje intego bagiye kugenderaho, aho Padiri Ngiruwonsanga yihaye intego igira iti ‘Ndi hano Ntuma, Padiri Valens Bizimana mu ntego ye igira iti ‘Icyo ababwira cyose mugikore', Intego ya Padiri Samuel Ndayambaje igira iti ‘Nyagasani uzi byose uzi ko ngukunda, vuga umugaragu wawe arumva' mu gihe intego ya Padiri Theoneste Habimana igira iti ‘Mwebwe ho rero muzabe intungane nk'uko So wo mu ijuru ari intungane'.

Uwo muhango witabiriwe n
Uwo muhango witabiriwe n'abapadiri banyuranye baje gushyigikira bagenzi babo

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias waje muri ibyo birori ahagarariye inzego za Leta, yasabye abahawe ubupadiri n'abakirisitu muri rusange, gufatanya n'inzego za Leta mu guhashya icyorezo cya Covid-19 gikomeje gutwara ubuzima bw'abantu, avuga ko gusenga cyane ari kimwe mu bisubizo byo gutsinda icyo cyorezo, ariko kandi batibagiwe ingamba zo kwirinda zirimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera no gukaraba intoki hifashishijwe amazi asukuye n'isabune.

Muri uyu mwaka mu Rwanda, Abadiyakoni basaga 100 hirya no hino mu ma Diyoseze icyenda y'igihugu, bamaze guhabwa ubupadiri aho uwo muhango ukomereje mu yandi maparuwasi anyuranye.

Ni umuhango wayobowe na Antoine Cardinal Kambanda
Ni umuhango wayobowe na Antoine Cardinal Kambanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)