Mugheni Fabrice wakiniraga AFC Leopards yasinye muri AS Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, ikomeje inzira zo kwiyubaka nyuma yo gutakaza bamwe mu bakinnyi b'ingenzi barimo Hakizimana Muhadjili, Nsabimana Eric Zidane ndetse na Nkinzingabo Fiston.

Mugheni Fabrice nyuma yo gusinya muri AS Kigali
Mugheni Fabrice nyuma yo gusinya muri AS Kigali

Kuri uyu wa Kane iyi kipe ya AS Kigali yatangaje ko yamaze gusinyisha Mugheni Kakule fabric, umukinnyi usanzwe ukina mu kibuga hagati, akaba yayisinyiye amasezerano y'imyaka ibiri nyuma yo gukina umwaka umwe mu ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.

Mugheni Kakule Fabrice ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo ikipe ya Police Fc ndetse na Kiyovu Sports aho zombi yanazibereye kapiteni, anakinira Rayon Sports yavuyemo yerekeza muri Kenya.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)