Mike Karangwa yareze M Irene muri RIB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru Mike Karengwa ukorera BTN TV yareze mugenzi we Murandahabi Irene uzwi nka M Irene wa Isibo TV kubera kumutangazaho ibinyoma bigatuma bamutuka.

Iki kirego gishingiye ku kuba M Irene yaratangaje ko Mike Karangwa ari umwe mu bantu bihishe inyuma yo kuba abahanzikazi Vestine & Dorcas baratandukanye na M Irene Entertainment(MIE) abereye umuyobozi.

Tariki ya 6 Nyakanga nibwo M Irene yatangaje ko yatandukanye n'abahanzikazi baririmba indirmbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine & Dorcas.

Nyuma y'iyi baruwa nibwo haje guhita kandi hasohoka ibaruwa y'umubyeyi w'aba bana aho yashinje M Irene uburiganya aho yatwaye abana be Cano ya YouTube(YouTube Channel), gushuka abana be, kubarya amafaranga n'ibindi.

M Irene na we akaba yaraje guhita afata iya mbere asobanura uko ikibazo giteye aho yavuze ko Nziza Aimable utegura 'Rwanda Gospel Stars' ari we wihishe inyuma y'uyu mugambi wo kugira ngo atandukane n'aba bana maze abafate abe ari we ureberera inyungu zabo

Uretse ibi kandi, mu butumwa yanyujije kuri Instagram yagaragaje ko hari igikundi kirimo umunyamakuru Mike Karengwa, Nziza Aimable na Benoit bihishe inyuma yo gutandukana kwe n'aba bana ariko ababwira ko mu Rwanda nta muntu urengana ko ibyo byose bamusaba abitanga(channel n'ayo mafaranga bavuga) ariko bakareka kwangiza ibintu yiyubakiye.

Mike Karangwa akaba atarishimiye kuba yarazanywe muri ibi bibazo we avuga ko ntaho ahuriye nabyo ndetse atanaziranye n'uyu muryango, kuko byatumye n'abantu benshi bamwifatira ku gahanga.

Akaba yahisemo gutanga ikirego mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha(RIB) aho yavuze ko yasebejwe n'uyu munyamakuru bikamugiraho ingaruka kuko byatumye abantu bamwibasira bakamutuka.

RIB yemeje ko yamaze kwakira iki kirego ndetse hatangiye n'iperereza kugira ngo hakusanywe ibimenyetso byose.

Ubutumwa bwa M Irene avuga kuri Mike Karangwa
Ikibazo cya M Irene na Vestine & Dorcas cyafashe indi ntera
Mike Karangwa yatanze ikirego muri RIB



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mike-karangwa-yareze-m-irene-muri-rib

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)