Mico The Best agiye gukora ubukwe; hari abake... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ku mugoroba wa tariki 4 Nyakanga 2021, ni bwo umuhanzi Mico The Best yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Clarisse bamaze umwaka urenga mu munyenga w'urukundo, amuteguza kurushinga nk'umugabo n'umugore.

Amashusho iyi nkumi yashyize kuri konti ye ya Instagram bigaragara ko yambitswe impeta ahagana saa cyenda n'iminota 54', batangira gufata amafoto n'amashusho y'urwibutso rwabo ahagana saa cyenda n'iminota 55'.

Clarisse yanditse kuri instagram avuga ko yabwiye 'Yego' Mico The Best, kandi yiteguye kumarana iminsi yose y'ubuzima bwe na Mico The Best.

Si we mukobwa wa mbere Mico The Best bakundanye, kuko hari abagiye bavugwa mu itangazamakuru ntihamenyekane iherezo ry'umubano wabo.

Mico The Best aherutse kubwira INYARWANDA, ko yakuruwe n'uburanga bw'uyu mukobwa n'umutima we bituma yiyemeza kurushinga nawe. Yavuze ko Clarisse ari umukobwa uzi gushishoza kandi uca bugufi, byasunikiye umutima we kumugira umufasha we mu minsi ashigaze ku Isi.

Clarisse wambitswe impeta na Mico The Best, yamuritse imideli anakina muri filime 'Cow Boy' y'umunyemari Bad Rama, ndetse amakuru avuga ko uyu mukobwa yasoje amasomo ye mu gihugu cy'u Bushinwa mu 2019.

Nyuma yo kwambika impeta umukunzi we, Mico The Best yasohoye ifoto imugaragaza yaherekejwe n'umuhanzi Danny Vumbi, yagiye kwiyereka umuryango wa Clarisse.

Clarisse afite Nyina gusa kuko Se yitabye Imana. Uyu mukobwa anafite abavandimwe be banagaragara muri iyi foto Mico The Best yasohoye.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Mico The Best yavuze ko yambitse impeta Clarisse hashize igihe bombi biyeretse ababyeyi, babateguza gushyigikira urugo rw'abana babo.

Hari abashidikanyije ku mpeta Mico yambitse Clarisse bavuga ko yafataga amashusho y'indirimbo ye:

Bijya bibaho ko mu gihe umuhanzi yitegura gusohora indirimbo ashobora gutegura ikinyoma, kugira ngo abantu bazashidukire kureba igikorwa gishya aba yitegura gushyira ku isoko.

Ingero ni nyinshi zagiye zandikwa mu itangazamakuru ariko nyuma abantu bagasanga uwo muhanzi yarabeshyaga rubanda.

Si iby'i Kigali gusa, kuko n'abahanzi bo mu bihugu bitandukanye bakoresha iyi turufu mu kwigarurira imitima ya benshi.

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko Mico The Best abaye atarateye ivi ari amashusho y'indirimbo yafataga, iyi ndirimbo yarebwa na miliyoni imwe y'abantu mu gihe cy'umunsi umwe.

Ati 'Mico The Best nkubu nkasanga ari amashusho y'indirimbo mwanyishyura nyamara.'

Ally Soudy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse avuga ko inkuru y'uko Mico The Best yambitse impeta umukunzi we 'iradutunguye'.

Ati 'Ariko turagusabye ibe itari 'video clip' bari gufata, Amen.' Yifurije ishya n'ihirwe Mico The Best abifuriza kuzarambana.

Umuhanzi Danny Vumbi ubana na Mico The Best muri Kikac Music Label, yahamije ko atari amashusho y'iyi ndirimbo uyu muhanzi yafataga. Ati 'Ni inkuru mpamo.'

Umunyamakuru Kajette wa The New Times wakoreye INYARWANDA, yavuze ko hari umuhanzi wigeze kumwemerera ko yakoze ubukwe abikora mo inkuru, ariko nyuma acukumbuye asanga uyu muhanzi yafataga amashusho y'indirimbo.

Mu kiganiro Mico The Best yagiranye na Isibo Tv, cyatanzweho ibitekerezo by'abantu batandukanye bamwifuriza guhirwa mu buzima bushya agiye gutangira, ariko abandi bavuga ko uyu muhanzi yafataga amashusho y'indirimbo ye.

Ukoresha izina rya Amirado ati 'Ni amashusho y'indirimbo yafataga yari arimo, uwo mujama nta gikwe [Mu mvugo z'ubu]."

Mbere y'uko Mico The Best atera ivi, umuraperi Ama G The Black yaganiriye na Yago Tv Show, avuga ko atwerereye Mico The Best ibihumbi icumi.

Mico yabwiye Isibo Tv ko atari yiteze iyi nkwererano muri ubu buryo, kandi ko itamugezeho. Abajijwe niba azakora ubukwe, yavuze 'mfite icyizere'-Ashimangira ko ntacyo yacumuye ku Mana cyatuma adakora ubukwe.

Uhujimfura Claude umuvugizi wa Kikac Music Label yahamije ko Mico The Best yambitse impeta umukunzi we, avuga ko mu minsi iri imbere abantu babona ikindi cy'ikimenyetso cy'uko uyu muhanzi atabeshye abakunzi be b'umuziki we.

Ati 'Ibi bintu ni ukuri kuzuye. Mubonye undi mugabo muri ibi bintu tubamo pe, ibindi ni bugufi.'

INYARWANDA yabonye amakuru avuga ko Mico The Best agiye gusohora indirimbo y'urukundo yahimbiye umukunzi we Clarisse aherutse kwambika impeta.

Inkuru bifitanye isano: Mico The Best yavuze ku mukunzi we Clarisse yambitse impeta 

Mico The Best yashimye umuryango wa Clarisse wamwakiriye-Aha yari aherekejwe na Danny Vumbi na Claude Uhujimfura

Mico The Best yavuze ko afite 'icyizere' cy'uko azakora ubukwe n'umukunzi we Clarisse


Clarisse Khloe Dubnx [Niyo mazina akoresha kuri Instagram] yatangaje ko yemeranyije n'umutima we kubwira 'Yego' Mico The Best

Clarisse ugiye kurushinga na Mico yasoje amasomo ye mu Bushinwa mu 2019 

Mico The Best uherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Amabiya', ari kwitegura gusohora indirimbo yakoreye umukunzi weMico The Best yatangaje ko nta bana afite mu gasozi, abwira Ama G The Black ati 'uzatangurwa' 

Mico The Best yatangaje ko afitanye indirimbo na Ama G The Black batarafatira amashusho

Mico The Best aritegura gukora ubukwe na Clarisse



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107311/mico-the-best-agiye-gukora-ubukwe-hari-abakeka-ko-yafataga-amashusho-yindirimbo-ubwo-yambi-107311.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)