Meya wa Paris ari i Kigali (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y’Abayobozi b’imijyi ikoresha Igifaransa iteraniye mu Rwanda ku nshuro ya 41, aho byitezwe ko izamara iminsi itatu.

Mu banyacyubahiro bayitabiriye harimo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, wanasuye ibikorwa bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021.

Mu bikorwa Meya Anne Hidalgo yasuye harimo ahari agace katunganyijwe kazajya gakorerwamo ubukerarugendo ndetse abantu bashobora no kuzajya baruhukira i Nyandungu.

Ni ahantu hazagirwa nyaburanga, hari kubakwa umushinga wo guhindura Igishanga cya Nyandungu gikora ku mirenge ya Ndera mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga ibidukikije, Eco-Tourism Park.

Ni umushinga byari biteganyijwe ko urangira muri uyu mwaka ukaba wari uteganyijwe kuzura utwaye miliyari 4.5 Frw. Biteganyijwe ko nurangira uzafasha cyane mu bijyanye no kubungabunga igishanga kugira ngo kigarure ubuzima bwacyo, hakaba n’amahirwe adasanzwe ku bukerarugendo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, gitangaza ko gutunganya iki gishanga bifite akamaro kanini ku rusobe rw’ibinyabuzima kuko hanatewe ibimera by’amoko atandukanye harimo n’ibyifashishwa mu buvuzi gakondo.

Kuva mu 2006, Umujyi wa Paris utera inkunga imishinga imwe n’imwe mu Rwanda nk’ifasha abana mu myigire n’ibijyanye no kurwanya imirire mibi binyuze mu marerero y’abana.

Hari nk’umushinga, Umuryango FXB Rwanda uterwa inkunga n’Umujyi wa Paris mu Murenge wa Nyamirambo. Ni umushinga ufasha abatishoboye muri gahunda zitandukanye zirimo kubigishwa imishinga ibyara inyungu, bakanaterwa inkunga y’igishoro cyo kuyitangiza.

Anne Hidalgo uyobora Umujyi wa Paris kuva mu 2014, yaherukaga mu Rwanda mu 2019, yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Ni we muyobozi w’ Ihuriro ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Ihuriro ry’Imijyi ikoresha Igifaransa, AIMF, nibura buri mwaka rishora miliyoni 10 z’Amayero mu mishinga y’iterambere ishyirwa mu bikorwa n’imijyi iri muri iri huriro mu nzego zitandukanye.

Buri gihugu gifite umusanzu gitanga ariko ikagira n’abafatanyabikorwa bakomeye nka OIF, ibigo bishamikiye kuri Loni, Banki y’Isi, EU na Fondation Bill & Melinda Gates.

Meya wa Paris, Anne Hidalgo yasuye umushinga wo kubaka icyanya cy'ubukerarugendo i Nyandungu
Umuyobozi w'Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo yasobanuriwe imiterere y'uyu mushinga uri kubakwa mu Mujyi wa Kigali
Ubwo yari arangije gusura ahari kubakwa iki cyanya cya Nyandungu, Umuyobozi w'Umujyi wa Paris yaherekejwe ajya gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Hidalgo ubwo yari ageze i Nyandugu ahari gutunganywa pariki
Hidalgo yishimiye uyu mushinga ugamije kubungabunga ibidukikije
Anne Hidalgo ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Anne Hidalgo yunamiye Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali ashyira n'ingabo ku mva
Anne Hidalgo asinya mu gitabo cy'abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)