Ku munsi wa mbere wa 'GumaMuRugo' abantu 239 bafashwe bari gusengera i Kanyarira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu 239 barimo n'abavue mu Karere ka Kamonyi kari mu Turere turi muri Gahunda ya Guma mu Rugo kimwe n'ab'i Muhanga na bo bari muri Guma mu Karere.

Aka gasozi ka Kanyarira bafatiweho, gaherereye mu Kagari Mpanda mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango.

Uretse kuba bariya baturage bari bahuriye ahantu hamwe kandi bitemewe, bari barimo n'abasanzwe batambaye udupfukamunwa.

Banarenze kandi kuri ariya mabwiriza ya Guma mu Rugo na Guma mu Karere ubu ariho yashyizweho mu rwego rwo guhangana n'icyorezo cya COVID-19 gikomeje
gukaza umurego mu Rwanda.

Mu kiganiro yaraye atangiye mu makuru kuri Television Rwanda, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yibukije abantu ko bagomba kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati 'Guma mu Rugo ni guma mu rugo, guma mu Karere ni guma mu Karere, abantu bagomba kubyuhiriza ntamikino.'


UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ku-munsi-wa-mbere-wa-GumaMuRugo-abantu-239-bafashwe-bari-gusengera-i-Kanyarira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)