Kigali: Polisi yafashe abari bagiye kwambura umuturage miliyoni 15 bamushutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Niyonsaba na Mbarushimana baracyekwaho guhuza umugambi wo gukora ibyangombwa bihimbano ngo bagurishe umutungo w
Niyonsaba na Mbarushimana baracyekwaho guhuza umugambi wo gukora ibyangombwa bihimbano ngo bagurishe umutungo w'umuturage

Uwari ugiye kugura iyo mitungo ni Kimenyi Vincent wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, akavuga ko mu cyumweru gishize yari agiye kwamburwa n'abo bagabo babiri bamushuka ko bafite ikibanza kirimo inzu bashaka kugurisha, nyuma Polisi ibafata batarangije umugambi wabo.

Yagize ati “Tariki ya 13 Nyakanga 2021 umuntu ntazi yarampamagaye ambwira ko azi ahantu hagurishwa ikibanza cya make, byahuriranye ko nagishakaga. Yambwiye ko agiye kumpuza n'umuntu witwa Ndori utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi mu Kagari ka Ruhango, ari na ho hari icyo kibanza”.

Kimenyi akomeza avuga ko yagiyeyo ndetse n'ikibanza arakibona aragishima, hanyuma uwo Ndori amuca Amafaranga y'u Rwanda Miliyoni 15, ariko kuko we yari umukomisiyoneri yamubwiye ko agiye kumuha nimero ya telefoni y'uwitwa Ngarambe Antoine, ari na we bita nyiri ikibanza.

Ati “Amaze kumpa iyo nimero koko nasanze yanditse kuri Ngarambe Antoine ari na we bitaga nyiri ikibanza. Twemeranyije ko muri Miliyoni 15 mbanza nkamuha Miliyoni 13 andi nkazayamuha tumaze kurangiza ibijyanye no guhererekanya ubutaka (Mutation), Polisi yabafashe turi kwa noteri wigenga, turi mu nzira zo gukora Mutation”.

Niyonsaba aremera ko koko yari mu mugambi wo kugurisha ikibanza cy'umuturage witwa Ngarambe Antoine, akaba ari umugambi yafatanyije na Mbarushimana Emmanuel ari na we wamufashije guhindura nimero ya telefoni (Sim Swap) ya Ngarambe ndetse anahimba icyangombwa cy'ubutaka cya Ngarambe.

Niyonsaba yagize ati “Tariki ya 16 Nyakanga 2021 nafashwe na Polisi ndi mu Murenge wa Muhima mu Kiyovu, nafashwe turi mu mugambi wo kugurisha ikibanza kitari icyacu. Tariki 15 Nyakanga nahamagawe na Mbarushimana Emmanuel n'umugore witwa Claudette bambwira ko bafite ikibanza bashaka kugurisha, njyewe nkitwa umugabo w'uwo mugore banyita Ngarambe. Nari mbizi ko icyo kibanza atari icyabo, bari bambwiye ko bazampemba ariko ntibambwiye amafaranga nzahembwa”.

Niyonsaba avuga ko mbere yo gucura uwo mugambi yari asanzwe aziranye na Mbarushimana kuko bigeze guturana ku Gisozi. Muri uwo mugambi yari kuba yitwa nyiri ikibanza, Claudette akamubera umugore we.

Ati “Claudette yari afite icyangombwa cy'ubutaka cy'igihimbano njyewe mfite nimero ya telefoni bahinduye ya nyiri ikibanza ari we Ngarambe. Twageze kwa noteri wigenga adusaba indangamuntu zacu dusohoka nk'abagiye kuzizana dusiga aho uwo twari tugiye kugurishaho ikibanza. Nkimara gusohoka ngeze hanze ni bwo nagiye kubona mbona abapolisi baramfashe”.

Mbarushimana Emmanuel aremera ko yagize uruhare mu guhindura nimero ya telefoni yakoreshwaga muri ubwo bwambuzi, bari bamwemereye Amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 300 nyuma yo kugurisha ikibanza.

Ati “Nimero twayambuye umuturage witwa Ngarambe Antoine tuyiha Niyonsaba Marcel atangira kuyikoresha mu izina rya Ngarambe Antoine mu bikorwa byo kugurisha imitungo y'uwo Ngarambe Antoine”.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police(CP), John Bosco Kabera, yavuze ko abo bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi nyuma y'amakuru yari ahari ko barimo gushaka kugurisha imitungo y'umuturage, nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Polisi y'u Rwanda.

CP Kabera yongeye kwibutsa abantu ko bagomba kwitondera kugura ibintu ibyo ari byo byose batabanje gushishoza ngo bamenye ko uwo bagiye kugura ari nyirabyo koko.

Ati “Ubwambuzi nk'ubu buriho, aho abantu bafata nimero ya telefoni y'umuntu bashaka kwiba imitungo bakayimwambura bakajya bayikoresha (Sim Swap), bakanahimba ibindi byangombwa bye nk'indangamuntu cyangwa icyangombwa cy'uwo mutongo bashaka kugurisha. Abantu bitondere abababwira ko bagiye kubagurisha imari ishyushye, bajye babanza bashishoze, babaze abantu batandukanye, barebe inzego zishinzwe kwandika imitungo y'abantu nk'ikigo cy'ubutaka cyangwa ikigo gishinzwe imisoro n'amahoro (RRA) bamurebere ko uwo bagiye kugura ari we nyiri umutungo ugurishwa koko”.

Mbarushimana na Niyonsaba bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w'undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw'uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo icyo cyaha gikozwe n'umuntu kugira ngo atange impapuro z'inyemezamigabane, z'inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n'amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k'ifaranga ari ibya sosiyete y'ubucuruzi, iby'ikigo gicuruza cyangwa iby'uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Ingingo ya 177 ivuga ko Umuntu wese ugurisha cyangwa utangaho ingwate ikintu cyimukanwa cyangwa kitimukanwa azi ko atari icye aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Kimenyi wari ugiye kwamburwa miliyoni 15
Kimenyi wari ugiye kwamburwa miliyoni 15

Ingingo ya 276 ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwaicyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy'iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n'umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n'undi ushinzwe umurimo w'igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)