Kigali : Abaka impushya bavuga ko barwaye bakigira mu bindi akabo kashobotse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga ubwo polisi yerekanaga umuturage wari warahawe uruhusa rwo kujya kubakisha iminara mu turere twa Rulindo na Gakenke ariko abapolisi bakaza kumufatira mu Karere ka Kicukiro ajyanye abantu mu Karere ka Bugesera.

CP John Bosco Kabera yavuze ko kuva hafatwa umwanzuro wo gushyira uturere umunani n'umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo ndetse utundi turere 19 tukaguma muri gahunda ya Guma mu Karere hakomeje kugaragara abantu bakoresha nabi uburyo bwashyizweho bwo gusaba impushya bakarenga ku mabwiriza.

Ati 'Turagira ngo twibutse abaturarwanda ko niba mugiye mu modoka muri babiri buri wese agomba kuba afite uruhushya. Muri iki gihe turimo kubona abantu benshi bahindutse abarwayi, basaba impushya zo kurwara. Barimo kwiyita abarwayi bakajya mu bikorwa bitandukanye.'

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yakomeje avuga ko umuntu bizagaragara ko yasabye uruhushya ntarukoreshe icyo yagombaga kurukoresha uruhushya rwe ruzahita rusibwa cyangwa ruhagarikwe kandi nanagaruka gusaba urundi bizagaragara.

Yanasabye ibigo bisabira abakozi babyo impushya kubikorana ubushishozi kuko abakozi babo bizajya bibagiraho ingaruka z'ako kanya.

Kubwimana Theophile, yavuze ko yari asanganywe uruhushya rwo kujya kubakisha iminara mu turere twa Rulindo na Gakenke ariko abapolisi baza kumufatira mu Karere ka Kicukiro ajyanye abantu mu Karere ka Bugesera.

Yagize ati 'Nafashwe ejo kuwa Gatanu mfatirwa mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga. Ubusanzwe mfite uruhushya nasabiwe na sosiyete nkorera ishinzwe iminara y'itumanaho mu Rwanda. Ikosa ndaryemera kuko nakoresheje uruhushya mu buryo butemewe mvana abantu mu Mujyi wa Kigali mbajyanye mu Karere ka Bugesera.'

Kubwimana aremera amakosa yakoze ndetse ayasabira imbabazi akangurira n'abandi baba bakora nk'ibyo yakoze kubireka bakajya bakoresha impushya ibyo baziherewe.

Ati 'Ndicuza amakosa nakoze kuko uruhushya nari nahawe narukoresheje ibyo rutari rugenewe. Na bariya bantu kandi nabashyize mu modoka y'akazi mbavana mu Mujyi wa Kigali nta n'umwe ufite uruhushya rumwemerera kugenda.'

JPEG - 51.7 ko
Kubwimana Theophile wafatiwe mu makosa

Sibomana Ramadhan umwe mu bantu 4 Kubwimana yari ajyanye mu Karere ka Bugesera. Aremera ko we na bagenzi be bagize ubushishozi buke bwo kuva muri Kigali nta ruhushya bafite kandi bitemewe muri ibi bya Guma mu Rugo na Guma mu Karere.

Yagize ati' Ndemera amakosa kuko naherekeje abavandimwe banjye bari bagiye mu Bugesera kugurisha ikibanza sosiyete y'itumanaho yari igiye kubakamo umunara. Uriya mushoferi yari yatubwiye ko afite uruhushya nibagirwa ko natwe tugomba gusaba uruhushya ku giti cyacu, ndabisabira imbabazi.'

Abafashwe bakaba baciwe amande hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

JPEG - 43.2 ko
Sibomana Ramadhan umwe bafatiwe mu modoka ya Kubwimana



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abaka-impushya-bavuga-ko-barwaye-bakigira-mu-bindi-akabo-kashobotse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)