Rubavu: Imiryango ikennye ikomeje kugezwaho ibiribwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abatishoboye bakomeje kugezwaho ibyo kurya
Abatishoboye bakomeje kugezwaho ibyo kurya

Umwe muri abo baturage wari umaze kwakira ibyo yagenewe, Nyirahabinama Agnès, umubyeyi w'abana bane yarabyishimiye maze agira ati "Nishimiye kuba ibi biribwa bingezeho, mbonye icyo guha abana. Ibi biratuma nubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 na gahunda ya Guma mu Rugo by'umwihariko".

Mugenzi we ati “Ndashimira cyane Leta ihora ituzirikana, kuba mbonye ibi biryo ni inkunga ikomeye. Biramfasha muri iyi minsi ya Guma mu Rugo bityo mbashe no kwirinda icyorezo, ndetse tuzasohoke mfite agatege ko kwicira inshuro, Imana ibahe umugisha”.

Icyo gikorwa cyo gutanga ibiribwa kimaze iminsi ibiri gitangiye, bikaba bimaze kugera ku baturage bo mu miryango 1,704 mu miryango 13, 221 iteganyijwe guhabwa ibiribwa.

Iyo miryango irimo guhabwa ibiribwa ifatwa nk'agatonyanga mu nyanja kuko Akarere ka Rubavu kabarura nibura ibihumbi 60 by'abaturage bari mu kiciro cya mbere bakeneye gufashwa.

Icyakora ibiryo byatangiye gutangwa ku munsi wa gatatu mu minsi icumi ya Guma mu rugo, abaturage bamwe bakavuga ko batari bafite icyo gushyira mu nda bigatuma kubahiriza iyo gahunda bitabashobokera.

Tariki 20 Nyakanga 2021 mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu habonetse abaturage basohotse mu ngo bavuga ko barambiwe kuba munzu kandi ntacyo bafite cyo kugaburira abana, bakaba barasabaga ubuyobozi kubageraho, bukeye bwaho ku itariki 21 Nyaka 2021, ibyo kurya byahise bibageraho barabyishimira.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique, yasabye abaturage kwihangana, avuga ko batindijwe no kubigabanya bishyirwa mu dufuka duto, asaba abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 cyane cyane ya Guma mu Rugo.

Ishimwe asaba abaturage bagize ikibazo guhamagara inimero y'Akarere itishyurwa ubuyobozi bukabageraho batagombye kwica amabwiriza.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko Leta y'u Rwanda ifite ubushake mu kwita ku baturage, nk'uko yabyanditse kuri Twitter.

Ati "@RwandaGov ifite ubushake n'ubushobozi bwo gutabara abaturage bagizweho ingaruka na #COVID19, ibyo kurya ku babikeneye birahari kandi bihagije. Twese dufashe abaturage kugira ngo bibagereho ku buryo bworoshye. Turakomeza kuba hafi abafite ibibazo bose".

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi JMV, abinyujije kuri twitter, yiseguye kuri abo baturage ba Rubavu, kuba ibiribwa byaratinze kubageraho.

Yagize ati “Mwakoze Akarere ka Rubavu, abaturage bari barambiwe gutegereza. Kuba babonye ibyo kurya birashimishije. Batubabarire kuba byaratinze".

Akarere ka Rubavu kakiriye ibiribwa birimo Toni 66 z'ibishyimbo, Toni 59 za kawunga na 59 z'umuceri, hari abafatanyabikorwa b'Akarere barimo gufasha abaturage kubona ibiribwa harimo ibiri muri gahunda ya Guma mu Rugo, hamwe n'abarimo gufashwa nk'abahuye n'ingaruka z'imitingito iherutse gushegesha Akarere ka Rubavu.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)