Indirimbo My Vow ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi, mu minsi ibiri gusa yujuje miliyoni imwe y'abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi, umwanditsi ndetse akaba n'umubyinnyi Ngabo Jobert Medard uzwi nka Meddy inidirimbo aherutse gushyira hanze kuri uyu wa gatanu taliki ya 23 Nyakanga 2021 akayita My Vow yujuje Miliyoni imwe y'abamaze kuyireba ku rubuga rwe rwa YouTube.

Ni indirimbo yagaragarijwe urukundo cyane bitewe n'uko uyu muhanzi ari umwe mu banyarwanda bakunzwe cyane kuva mu myaka yo hambere ndetse akaba ari umwe mu bamaze no kugira izina rikomeye mukarere ndetse no hanze yako.

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi ubarizwa muri Leta z'unze Ubumwe z'Amerika agaragara aririmbira umugore we ukomoka muri Ethiopia ndetse harimo n'amashusho yo mu bukwe bwabo baherutse gukora mu kwezi kwa Gicurasi 2021.

Indirimbo Vow yumvikana mo amagambo y'urukundo aho yizeza umukunzi we bazakundana ubuziraherezo ndetse kandi ashimangira ko Mimi asobanuye byose kuri we ndetse ko amukunda cyane kuruta uko we ku giti cye yikunda.

My Vow indirimbo yakozwe na Made Beat ukorera muri Moster Record afatanyije na Lick Lick naho amashusho yayo yakorewe muri 1 SHOT.

My Vow yujuje Miliyoni 1 y'abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube mu minsi ibiri nyuma yahoo haari haherutse gusohoka indi ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza bise Away yo ikaba yari yujuje miliyoni imwe y'abamaze kuyireba mu minsi 23, naho iya Bruce Melody yise Katapila ikaba yarayujuje mu minsi 25.

Reba hano amashusho ya My Vow ya Meddy:

The post Indirimbo My Vow ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi, mu minsi ibiri gusa yujuje miliyoni imwe y'abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/indirimbo-my-vow-ya-meddy-yaririmbiye-umugore-we-mimi-mu-minsi-ibiri-gusa-yujuje-miliyoni-imwe-yabamaze-kuyireba-ku-rubuga-rwa-youtube/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=indirimbo-my-vow-ya-meddy-yaririmbiye-umugore-we-mimi-mu-minsi-ibiri-gusa-yujuje-miliyoni-imwe-yabamaze-kuyireba-ku-rubuga-rwa-youtube

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)