Igisubizo Miss Nishimwe Naomie yasubije uwifuza kubona umukunzi we, ibyo gutwita kwe, abatuka Miss Muyango #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yabwiye umwe mu bakunzi be bari bamubwiye ko yifuza kubona umukunzi we ko nta wundi mu kunzi agira atari Yesu, ni mu gihe yavuze ko Muyango ibyo bamuvuga byose akwiye kumenya ko umwana wese ari umugisha.

Ku munsi w'ejo, Nyampina w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yafashe umwanya aganira n'abakunzi be bamukurikira kuri Instagram, aho bagiye bamubaza ibibazo bitandukanye na we akabisubiza.

Kimwe mu bibazo byagarutsemo nk'inshuro 3 ni abantu bamubazaga niba yaba atwite, kimwe muri ibyo bibazo yagisubije ati 'umva buretse(ashyiramo emoji ziseka), gute?'

Undi yamubwiye ko yifuza kubona umukunzi we, yagize ati 'uwanyereka chr(umukunzi) wa Naomie', mu magambo make yahise amusubiza ati 'chr wanjye ni Yesu'.

Undi yamujije icyo yavuga ku bantu barimo kuvuga nabi umukunzi wa Kimenyi Yves, Uwase Muyango witegura kwibaruka imfura yabo.

Yamusubije ati 'Uwase Muyango ni mwiza cyane, umugore ukomeye. Buri mwana ni umugisha uko byaba bimeze kose.'

Muyango wabaye Nyampinga uberwa n'amafoto muri Miss Rwanda 2019, kuba agiye kubyara atarakora ubukwe ntabwo byakiriwe neza na bamwe mu bakunzi be aho bagiye bamutuka ngo agiye kubyara ikinyendaro.

Bimwe mu bibazo yabajijwe
Naomie ngo chr we ni Yesu
Muyango ugiye utwite yagiye atukwa na benshi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/igisubizo-miss-nishimwe-naomie-yasubije-uwifuza-kubona-umukunzi-we-ibyo-gutwita-kwe-abatuka-miss-muyango

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)