Igikorwa Sadio Mane yakoreye abaturage bo mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe ibindi byamamare biruhukira mu mijyi ikomeye ku Isi irimo za Dubai na Losa Angeles n'ahandi, siko bimeze ku munya-Senegal w'umutima ukunda, Sadio Mane, kuko ubwo yabonaga ikiruhuko yahisemo kujya iwabo mu cyaro aho avuka ajya gusangira imyembe n'abasore bakuranye ndetse banabanye mu buzima bugoye mu mabyiruka yabo.

Uyu mukinnyi kandi igihe cyose aharanira gukora igikorwa cyateza imbere icyaro yavukiyemo cya Bambali, kuko yamaze kuhubaka amashuri n'ibitaro.

Mane w'imyaka 29 y'amavuko uhembwa arenga ibihumbi 100 by'amadolari, aka kayabo ahembwa yiyemeje kujya agasangira n'abanya-Senegal kuko Imana yamukuye kure mu buryo nawe atari yiteguye.

Amafoto agaragaza Mane ari gusangira imyembe n'inshuti ze mu gace ka Bambali yakwirakwijwe henshi ndetse benshi bashima uyu mukinnyi ukuntu yicisha bugufi ndetse akaba afite umutima w'urukundo.

Mane udakunda kugaragara yishimisha mu mafaranga menshi ahembwa, yabaye umukinnyi mwiza kurusha abandi muri Afurika ndetse anatwara ibikombe bikomeye i Burayi arikumwe na Liverpool akinira.

Ubwo yabazwaga impamvu atagura imodoka zihenze ngo anajye kuruhukira ahakomeye nk'abandi bakinnyi, Mane yasubije ati 'Ntabwo rwose nita cyane ku kugura imodoka zihenze cyangwa ibikoresho bikomeye. Icyo nshyize imbere ni ukureba niba abantu banjye muri Sénégal bajya kuryama babonye icyo barya, serivisi nziza z'ibitaro n'amashuri.

Sinzigera nduhuka kugeza igihe nzaba ndi umusemburo mwiza mu muryango wanjye. Kandi ndanezerewe rwose kandi nishimiye abandi bakinnyi b'umupira w'amaguru bagura imodoka nziza n'igorofa mu mafaranga yabo'.

Hashize igihe gito, Mane atanze asaga ibihumbi 530 by'amapawundi mu kubaka ibitaro byo mu gace akomokamo ka Bambali.

Ibiruhuko bya Sadio Mane muri Senegal

Igikorwa uyu mukinnyi yakoze cyazamuye imbamutima za benshi


Mane ntiyigeze yirengagiza abaturage bo mu cyaro avukamo

Mane asanzwe akinira Liverpool yo mu Bwongereza




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107345/igikorwa-sadio-mane-yakoreye-abaturage-bo-mu-cyaro-avukamo-cyazamuye-amarangamutima-ya-ben-107345.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)