Icyo Minisitiri Bamporiki Edouard yasabye Niyo Bosco kubera indirimbo ye 'Piyapuresha' yazamuye amarangamutima ya benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Piyapuresha ni indirimbo nshya y'umuhanzi Niyo Bosco yakiranywe yombi n'abakunzi b'umuziki nyarwanda bitewe n'ubutumwa burimo aho aba akebura abantu bishora mu ngeso mbi bagendeye mu kigare.

Ni indirimbo yasohotse mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, ubu ikaba imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 185.

Ni indirimbo iba ikebura abantu bishora mu ngeso mbi cyangwa mu byaha ariko atari bo bijyanyeyo ahubwo bagendeye mu kigare babikoreshejwe n'abandi.

Iyi ndirimbo yazamuye amarangamutima ya benshi barimo n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard aho yamushimiye ndetse amusaba gukomeza gutanga izo mpanuro.

Ati' Mwana w'u Rwanda Niyo Bosco, wakoze kuri iki gihangano cyiza. Uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. Gwiza inganzo. Komeza ukebure.'

Mwana w'u Rwanda @niyobosco250, wakoze kuri iki gihangano cyiza. Uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. Gwiza inganzo. Komeza ukebure. https://t.co/aAUj65mCH0

â€" Bamporiki Edouard (@Bamporikie) July 12, 2021

Niyo Bosco yasohoye indirimbo yazamuye amarangamutima ya benshi
Minisitiri Bamporiki yashimiye Niyo Bosco amusaba gukomeza gukebura abantu



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/icyo-minisitiri-bamporiki-edouard-yasabye-niyo-bosco-kubera-indirimbo-ye-piyapuresha-yazamuye-amarangamutima-ya-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)