Icyizere cyo kugeza amazi meza ku Banyarwanda bose mu 2024 kiri he? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amazi aberanye no kunyobwa ni yo yitwa ‘meza’. Mu 2020, Intego z’Ikinyagihumbi (MDGs) zishyirwaho zagenaga ko mu 2015 abaturage batagerwaho n’amazi meza bagombaga kuba bagabanyijwe kugeza kuri kimwe cya kabiri ku isi.

Hakurikijwe ibiteganywa mu Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) mu 2030 abatuye isi bose bazaba bagerwaho n’amazi meza hagamijwe gukemura ibibazo biterwa n’ikoreshwa ry’amazi mabi birimo impfu z’abagera kuri miliyoni eshanu buri mwaka.

Ishami rya Loni rishinzwe ubuzima, OMS, rigaragaza ko gukoresha amazi meza bifasha mu kurinda impfu z’abana bagera kuri miliyoni 1,4 bazira impiswi buri mwaka.

Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza. Mu bice by’ibyaro umuntu azaba adashobora kurenza urugendo rwa metero 500 agiye kuvoma naho mu mijyi buri wese akaba ashobora kugira amazi mu rugo aho bidashobotse akaba atavoma aharenze muri metero 200.

Nubwo bimeze bityo ariko ikigo gifite izi nshingano zikomeye (WASAC), kimaze imyaka itari mike kirimo ibibazo bikomeye byaba iby’imiyoborere, imicungire y’umutungo n’ibindi bishobora kubera inkomyi uyu muhigo.

Ni na zo mpungenge abadepite bagaragaje ubwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yitabaga Inteko Ishinga Amategeko ku wa 14 Nyakanga, asabwa ibisobanuro kuri ibyo bibazo.

Abarimo Depite Mukamana Elizabeth, bagaragaje ikibazo cy’imiyoboro y’amazi isaza ntisanwe, iyapfuye ntisimbuzwe, amazi menshi apfa ubusa babona ko bikiri imbogamizi kuri gahunda yo kugeza amazi kuri bose.

Ati “Icyizere kiri he? Ingufu zashyirwa he kugira ngo ikigero cya 100% kizabashe kugerwaho?”

Minisitiri Gatete ati “Ntabwo ari akazi koroshye ariko tugomba kugakora”

Ikibazo cy’ibura ry’amazi meza kiracyagarukwaho mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko.

Inganda zitunganya amazi akwirakwizwa mu Mujyi wa Kigali zagaragayemo ibibazo byo kudatanga umusaruro ungana n’ubushobozi bwazo bwanashowemo akayabo.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi adahagije mu Mujyi wa Kigali, WASAC yashoye asaga miliyoni 66 z’amadolari mu kwagura inganda zitunganya amazi no kubaka inshya.

Izo nganda ni Nzove I, Nzove II na Nzove III, buri ruganda rukaba rwaragombaga gutanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi.

Nyamara Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yasanze kuva muri Mutarama kugeza Ukwakira 2019 zarakoze ku kigereranyo kiri hasi kuko kiri hagati ya 41% na 49% by’ubushobozi bwazo.

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete yavuze ko hari gukorwa inyigo zigamije gukemura ikibazo cy'amazi mu gihugu, hamwe na hamwe zikaba zaramaze kurangira

Amb. Gatete yavuze ko iki kibazo giterwa n’imiyoboro mito n’ibigega bidahagije bituma amazi akomeza kubura kuko aho akwiye kugera hose atahagera. Agera mu bigega aba ari make no mu gihe yuzuye akabura ahandi ajya mu buryo bwihuse ngo hinjiremo andi kubera ko ibigega bidahagije.

Yavuze ko iki kibazo kiri gukemurwa binyuze mu kwagura imiyoboro aho mu Mujyi wa Kigali hari ibirometero 568 bizagurwa mu gihe mu mijyi yunganira Kigali hari 1112 kandi ko imirimo igomba kuba yarangiye bitarenze Ukuboza 2021. Ati “Ntabwo ari akazi koroshye ariko ni akazi tugomba gukora.”

Inyigo zo gukemura ikibazo cy’amazi mu buryo burambye hamwe zararangiye

Minisiteri y’Ibikorwaremezo itangaza ko kuri ubu hamaze gukorwa igishushanyombonera cy’ibikorwa byo gukwirakwiza amazi mu Mujyi wa Kigali (Kigali City Water Supply Master Plan) kizashyirwa mu bikorwa kugeza mu 2050, ku nkunga y’Abayapani.

Nibura mu 2050 Umujyi wa Kigali uzaba ukenera amazi angana na metero kibe 1, 070 000 ku munsi, kugira ngo bizashoboke bisaba kongera inganda ziyatunganya n’ubushobozi bwayo nk’uko Amb. Gatete yakomeje abisobanura.

Hamwe mu ho ayo mazi azava ni kuri Nzove ahaziyongeraho metero kibe ibihumbi 88 ku munsi, Karenge haziyongeraho ibihumbi 102, Masaka ibihumbi 120, ibihumbi 240 kuri Nyabarongo, ibihumbi 280 i Gahanga, ibihumbi 18 ku Rwesero na metero kibe ibihumbi 80 zizava i Rutonde.

Ati “Muri uyu mushinga icyo twateganyije ni ukugira amatiyo n’ibigega binini ku buryo amazi aje adatinda mu bigega ahubwo agahita agenda. Twongeyeho umuyoboro wa diyametero 900 uzava Nzove ukagera Ntora. Icyo gihe amazi yageraga Ntora aziyongeraho metero kibe ibihumbi 87; yose azaba akoreshwa.”

Ibigega by’amazi bizava kuri 75 byakoreshwaga ubu, bigere kuri 232 bifite ubushobozi bwo kwakira metero kibe 118589 ku munsi.

Amb. Gatete yakomeje ati “Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko ubushobozi bw’amazi twari dufite buzikuba kabiri biduha icyizere ko ikibazo cy’amazi kizaba gikemutse burundu.”

Biteganyijwe ko kandi hari amazi azavanwa kuri Nzove akoherezwa ku Rugalika mu Karere ka Kamonyi ahazajya metero kibe ibihumbi 20 ku munsi.

Inyigo ireba igihugu cyose yo biteganyijwe ko izarangira muri Ugushyingo uyu mwaka.

Mu bindi bice by’igihugu hazubakwa inganda zirimo iza Gihira muri Rubavu ruzajya rutanga metero kibe ibihumbi 15, Moya muri Rusizi, Mushogoro muri Karongi, Muhazi muri Gatsibo, Ngoma muri Nyagatare, Sake muri Ngoma, Busogwe muri Nyanza n’ahandi.

Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza mu gihe kuri ubu abagera kuri 86% ari bo bayabona.

Uruganda rutunganya amazi rwa Nzove ni rumwe mu zizongererwa ubushobozi kugira ngo amazi rutanga na yo yiyongere



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)