Ibiteye amatsiko wibaza kuri KANKWANZI wo mu runana||Umubano we na Bushombe ||icyo apfana na Claire. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kankwanzi ni rimwe mu mazina aza imbere iyo uvuze Urunana, abarukurira bamuzi cyane nk'umugore w'injiji utuye mu cyaro cya Nyarurembo aho abana na Bushombe, umugabo we muri uyu mukino umaze imyaka myinshi utanga inyigisho.

Uwo akina ari we mu Ikinamico Urunana bitandukanye cyane n'uko abayeho mu buzima busanzwe. Ni umugore wigejeje kuri byinshi abikesha ubuhanga mu gukina ikinamico yatangiye mu 1987.

Ubusanzwe yitwa Muhutukazi Marie Mediatrice, yarangije amashuri yisumbuye mu ishami rya Ecole Sociale. Mbere yo kwiyegurira ubuhanzi yakoze mu mishinga itandukanye irimo uw'Abongereza witwa ODA no mu w'Abaholandi witwa Refugee Trust nk'uko yabitangarije Afrimax.

Kankwanzi avuga ko gukina ikinamico ari umwuga yubaha kandi wamugejeje kuri byinshi mu myaka awumazemo.Gukina yabitangiriye muri Troupe Teatrale Rafiki nyuma ajya muri muri Mashirika mu 1998, ari na bwo yabonye akazi ko gukina Urunana binyuze mu ijonjora ry'abagaragazaga ubuhanga.

Ati 'Icyo gihe babanje kumpa gukina ndi Kankwanzi, nsomye nkumva ni umugore w'ikigoryi [Aseka], ndavuga nti iyi [role] ntabwo nyishaka. Umuntu witwa Perpétue wandikaga urunana icyo gihe yarambwiye ati 'Wayifashe ko izakugaburira, nyifata ariko mbabaye numva ntayishaka.'

Yavuze ko uko yagiye akina Kankwanzi byakomeje kumugwa neza ndetse akarushaho kwishimira uwo mawnya yahawe mu Ikinamico Urunana, biturutse ku buryo we na Bushombe mu bukene bwabo usanga ari umuryango wumvikana kandi wuzuzanya.

'Narihiye abana ishuri, nubaka inzu mbikesha ikinamico'

Kankwanzi mu buzima busanzwe atuye i Nyamirambo, benshi mu baturanyi bamuzi nk'icyamamare ariko avuga ko bitababuza kumwisanzuraho no kugenderana na we no kumugirira icyizere nka mugenzi wabo kugeza ubwo banamutoreye kujya muri Njyanama ya Nyarugenge.

Uyu mugore ashimangira ko gukina ikinamico byamugejeje kuri byinshi mu buzima bwe ndetse bigatuma ari wo mwuga yiyegurira akareka ibindi byose. Aha inama yo kwitinyuka abanyempano muri byo bakibyiruka.

Ati 'Ikinamico rero burya ni akazi twiboneye, nabashije kurihirira abana amashuri kugeza na n'ubu, nta kandi kazi ngira. Ni ibintu bidutunze, nabashije kubaka inzu, urumva ko ari akazi nk'akandi iyo ugakoze neza kaguteza imbere.'

Kankwanzi avuga ko nubwo yatangiye gukina muri filime zirimo na Seburikoko, yiyumvamo imikino y'ikinamico kurushaho kuko zo zisaba umwanya munini atabasha kubona bitewe n'ibiraka aba agiye afite bitandukanye.

Kankwanzi avuga ko mu bagore bakinanye uwo afata nk'icyitegererezo ari Domina bishingiye ku buryo yitwaraga mu mwanya wose ashyizwemo.

Kankwanzi abanye ate na Bushombe mu buzima busanzwe?

Ku mubano we na Bushombe hanze y'akazi ko gukina Ikinamico, Kankwanzi avuga ko babanye nk'uko abana n'abandi bantu bakorana, ati 'We mu mirimo isanzwe akorera i Butare ariko tubanye neza kuko iyo yagize umunsi mukuru arantumira nkajyayo, nanjye naba nagize umunsi mukuru nkamutumira.'

Kankwanzi ni nyina wa Claire no mu buzima busanzwe.

Nubwo kubera guhurira mu Ikinamico nk'umugore n'umugabo hari benshi bakeka ko no mu buzima busanzwe byaba ari ko bimeze, Kankwanzi yemeza ko we na Bushombe babana neza nk'abantu bakorana ariko nta mubano wundi wihariye nk'uko abantu baba babitekereza.

Muhutukazi [Kankwanzi] ni umubyeyi wa Umwali Aurore umaze kuba ikimenyabose mu Ikinamico Urunana aho akinamo nka Kerere [Claire]. Uyu yinjiyemo akoreshejwe ikizamini nk'uko n'abandi batoranywa muri uyu mukino.

Usibye uyu mwana we wamukurikije, ni n'umubyeyi wa Kanyarwanda Patrick, umuhungu we ukora umwuga w'ubunyamakuru. Mu muryango wabo, usibye we, umuvandimwe witwa Ndagijimana Pie uba mu Bubiligi na we ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa 'Nizere Nde?'.

Ubuzima Kankwanzi abayemo i Nyamirambo ahazwi nko kuri 40 ari naho yavukiye avuga ko butandukanye n'ubwo benshi bamuziho mu Ikinamico Urunana, ni umugore wigejeje kuri byinshi abikesha gukina ikinamico na filime



Source : https://yegob.rw/ibiteye-amatsiko-wibaza-kuri-kankwanzi-wo-mu-runanaumubano-we-na-bushombe-icyo-apfana-na-claire/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)