Hashize imyaka 7 yitabye Imana: Juliana Kanyo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri uyu muhanzikazi yifashishije urubuga rwa Twitter maze agaragaza ko hashize imyaka 7 abuze umuhungu we Keron Raphael Kabuga amwifuriza gukomeza kuruhukira mu mahoro. Yagize ati: 'Nta munsi washira ntagutekereje cyangwa ngo nkukumbure. Ruhukira mu mahoro ndagukunda iteka muhungu wanjye'.


Yongeyeho ko ubu uyu munsi imyaka ibaye 7 abuze uyu muhungu we witabye Imana azize uburwayi bwa Asthma. Keron Raphael Kabuga wari ufire imyaka 11, yaguye mu biganza bya se Amon Lukwago mu bitaro bya Aga Khan biherereye Nairobi muri Kenya muri Nyakanga 2014.

Uyu mubyeyi w'imyaka 40 nyuma yo kubura uyu mwana we, yagize umugisha wo kubyara undi muhungu yise Taj.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107773/hashize-imyaka-7-yitabye-imana-juliana-kanyomozi-yavuze-amagambo-akomeye-ku-muhungu-we-yab-107773.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)