Hari ukuntu bibeshya ngo twakuze: Minisitiri Uwamariya avuga ku myitwarire mibi mu banyeshuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi hirya no hino mu gihugu humvikana abanyeshuri bagaragaza imico idasanzwe ku buryo abantu batandukanye, batangiye kwibaza ku burezi buhabwa abana bari mu mashuri.

Hari ingero z’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bagaragayeho imyitwarire idahwitse irimo nko gukubita abarezi babo ndetse n’indi mico idakwiye kuranga umunyeshuri mwiza.

Urugero ni mu Karere ka Rutsiro aho ku wa 15 Kamena 2021, umunyeshuri yahiritse umwarimu wari utwite, bikamuviramo kujyanwa kwa muganga. Hari kandi abana biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabusunzu bagaragayeho imico y’ubusinzi, kunywa itabi n’indi migirire y’isoni nke irimo gusomana imbere ya mwarimu.

Mu minsi yashize kandi ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’abanyeshuri biga mu Karere ka Ruhango aho bari bari kubyina nk’abari gusambana, bakaba bari bari kwishimira ko umuyobozi wabo yirukanywe.

Izi ngero n’izindi zigaragara mu mashuri ni zo zituma abantu bibaza niba mu mirerere y’abanyeshuri hatarimo ikibazo.

Mu kiganiro na Radio Rwanda, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko muri rusange imyitwarire y’urubyiruko yahindutse.

Yagize ati “Iyo ugiye kureba urubyiruko imyitwarire muri rusange harimo icyahindutse […] Hari ukuntu urubyiruko rwibeshya ngo twakuze, cyane abarangiza amashuri yisumbuye basa n’aho bigaragaza nk’abavuye mu cyiciro kimwe bagiye mu kindi ariko bakabyitwaramo nabi.”

Yakomeje avuga ko kuba uru rubyiruko rufite imyitwarire idasanzwe usanga harabayeho kudohoka haba ku ruhande rw’ababyeyi ndetse n’abarezi.

Ati “Iriya myaka iba igoye ku buryo aba yumva yakora icyo ashaka cyose ariko hakaba no kudohoka muri rusange mu bijyanye n’imyitwarire. Ibi ndabisubiramo kugira ngo inzego zose zumve ko dukwiye gufatanya. Buriya umwana unanirana ku ishuri no mu rugo ntabwo aba ari umwana ufite gahunda. Biba byaratangiye gupfa mbere.”

Yakomeje agira ati “Mu muryango niho umwana atorezwa kubaha. Kera twatinyaga mwarimu n’aho atambutse ukaba wumva ko ugomba kumuha icyubahiro akwiye ariko iyo umwana yubahuka mwarimu nk’aho twabonye babakomeretsa, ibyo biza mu burere. Si ukwikuraho inshingano nka Minisiteri ariko iyo ababyeyi bafatanyije n’ishuri babasha gukemura icyo kibazo kuko si bwo uwo munyeshuri aba yitwaye gutyo.”

Minisitiri Uwamariya yasabye ababyeyi n’amashuri gukorana bakamenya uko imyitwarire y’abana ihagaze.

Ati “Hari amashuri atubwira ngo duhana umwana umubyeyi akaza kutumerera nabi, ni byiza ko ababyeyi n’amashuri bakorana umunsi ku munsi bakamenya ngo umwana yitwara ate, abayeho ate?”

“Kera tukiri mu mashuri wajyaga kubona ukabona umubyeyi aje kureba uko umwana yitwara cyangwa umurezi agatumaho umubyeyi ngo ngwino tuganire ku kibazo cy’umwana. Ababyeyi, abarimu n’abayobozi b’amashuri bongere gukorana umunsi ku munsi kugira ngo barere umwana ufite ubumenyi n’uburere.”

Kugeza ubu 60 % by’Abanyarwanda ni urubyiruko benshi bari mu mashuri, ibi bikaba bitanga umukoro ku babyeyi n’abarezi wo kubaha uburere bwiza kuko aribo bazagira uhurare mu kubaka u Rwanda rw’ejo.

Inkuru bijyanye:

Imvano y’amashusho y’abanyeshuri bo mu Ruhango bagaragaye babyina nk’abari gukora imibonano mpuzabitsina

Rutsiro: Umwarimu utwite yahiritswe n’umunyeshuri we ahura n’ikibazo

Kunywa itabi, inzoga no gusomanira imbere ya mwarimu biravuza ubuhuha ku biga ku Kabusunzu

Dr Uwamariya Valentine yavuze ko imyitwarire mibi y'abanyeshuri iterwa n'idohoka ry'ababyeyi n'abarezi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)