Espoir FC ntikozwa iby'ubusabe bw'umutoza Gatera Moussa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko umutoza mukuru wa Espoir FC, Gatera Moussa yandikiye iyi kipe ayisaba gusesa amasezerano, ubuyobozi bw'iyi kipe bwamusubije ko impamvu yatanze zitumvikana.

Gatera Moussa yagizwe umutoza wa Espoir FC y'i Rusizi kuva mu mwaka ushize aho yasinye imyaka 2, mu mwaka we wa mbere yayifashije kurangiza ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa shampiyona.

Uyu mutoza akaba yari yamaze kwandikira ikipe ya Espoir FC abasaba ko basesa amasezerano y'umwaka yari asigaranye akerekeza ahandi.

Nk'uko umwe mu bantu ba hafi b'iyi kipe yabibwiye ikipe, ngo impamvu yasabye gusesa amasezerano ni uko ubuyobozi bw'iyi kipe butamuha ibyo ashaka kandi bumvikanyeho mu masezerano birimo no kuba hari amezi 2 y'ibirarane by'umushahara bamufitiye batamuhaye, ibintu ikipe yo itera utwatsi ikavuga ko atari byo.

Gatera Moussa amakuru akaba yarahisemo no kwifashisha umunyamategeko kugira ngo abe yabasha gutandukana n'iyi kipe, Espoir FC yabonaga atari cyo gihe cyo kumutakaza kuko ibihari byose bisa n'aho ari we byubakiyeho, yahisemo nayo gusa n'ihangana na we kuko nta ngingo mu masezerano ye imurengera.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Espoir FC ngo bumaze kwicara bugasesengura, bwasanze impamvu uyu mutoza yatanze zo gutandukana n'ikipe zitumvikana.

Gatera Moussa yangiwe gusesa amasezerano



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/espoir-fc-ntikozwa-iby-ubusabe-bw-umutoza-gatera-mpussa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)