Element yahishuye ko ari gukorera indirimbo W... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Element mu mwaka umwe amaze atunganya umuziki nka 'producer' mu buryo bw'amajwi amaze kwigarurira imitima y'abatari bake ku buryo byamuhaye kuyobokwa n'abahanzi benshi. Usibye abahanzi ba hano mu Rwanda bamaze kumuyoboka kubera ubuhanga bwe mu kiganiro yatanze kuri 'Yago Show' ikorera kuri youtube yahishuye ko ari gukorera indirimbo ibyamamare birimo Wizkid, Diamond n'abandi.


Element yahishuye ko ari gukorera indirimbo ibyamamare birimo Wizkid, Diamond n'abandi

Mu gusobanura iyi ngingo yavuze ko Wizkid we yakunze imikorere ye bityo akohereza abantu bakamuzanira 'project' (indirimbo ikiri gutunganywa) yu'uyu muhanzi bakamubwira ko yifuza ko yayikoraho.Yagize ati: 'Ntabwo turabonana nta nubwo twari twavugana. Gusa abantu banzaniye 'project' ngo hari abantu bifuje ko uyikoraho tu ndayikora'. Yago bagiranaga ikiganiro yamubajije niba abayizanye baramubwiye ko ari iya Wizkid maze amusubiza agira ati: 'Ari no mu bantu bumvise 'production' (uburyo bwo gutunganya indirimbo) yanjye nyine arayikunda [Wizkid]'.

Wizkid na Davido bari mubo Element ari gukorera indirimbo

Yakomeje avuga ko nyuma y'uko Wizkid akunze imikorere ye yavuze ko yifuza ko Element yakora kuri iyo 'project' ye maze yohereza abantu barayimuzanira nk'uko yakomeje abisobanura ati: 'Njya kubona nyine abantu barayinzaniye, irimo n'abandi bahanzi wenda ntashaka kuvuga ariko we arimo tu [Wizkid]'.

Yago yongeye kumubaza niba koko ubu Element mu mashini ye ari gukora kuri project ya Wizkid, maze yongera kubishimangira anaboneraho kuvuga ko atari we wenyine hari n'abandi benshi bakomeye. Yagize ati: 'Usibye nawe harimo abahanzi benshi tu barenze, kandi nizo nzozi nagize kuva kera'.

Yabajijwe ku zindi project afite ari gukorera ibyamamare nka Davido na Diamond nkuko byagiye bivugwa avuga ko adakunda kuvuga ibintu bitarasoka kuko hari igihe bihinduka gusa ashimangira ko project zibikomerezwa mu muziki zihari ari gukoraho zirimo izabahanzi bo muri Ghana, Africa yepfo, mu Bufaransa n'ahandi.

Ku mushinga w'indirimbo ari gukorana na Diamond nawo yagize icyo awuvugaho ati: 'Twapanze kubonana tu, twapanze kuzahuza kuko naramusabye ngo aze Country Record mu gihe yaje ino, ambwira ko ari mu bintu byinshi! (…..) yamaze kurikodinga ibintu bikeya ariko buriya nitubonana tuzakomeza tuzahita tubikora tubirangize'.



Yavuze ko yashimishijwe no kuba abahanzi bakomeye mu bindi bihugu bishimira ibyo akora ashimangira ko abona ari umugisha.

REBA HANO UKO YABISOBANUYE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107622/element-yahishuye-ko-ari-gukorera-indirimbo-wizkid-diamond-nabandi-bahanzi-bibikomerezwa-k-107622.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)