Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka ko ubudahangarwa bw'umubiri bwagabanyutse – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubudahangarwa bw'umubiri ni bwo bwirinzi bwawo. Ubudahangarwa nibwo umubiri w'umuntu ukoresha mu kurwanya indwara ziterwa naza mikorobi nka bagiteri, imiyege ndetse na virusi. ikindi kandi ubudahangarwa bw'umubiri ni bwo bugira uruhare runini mu gusukura umubiri w'umuntu ndetse bugasohora mu mubiri ibyatuma umuntu arwara kanseri.

Gusa nanone hari izind mpamvu zishobora gutuma ubudahangarwa bw'umubiri wawe bucika intege cyane bitewe n'impamvu z'imirire mibi, uburwayi ndetse n'ibindi byinshi. Reka turebere hamwe bimwe mu bishobora kukwereka ko ubudahangarwa bw'umubiri wawe bwagabanutse cyane

Ibi bintu 5 ni Bimwe mu byakwereka ko ubudahangarwa bw'umubiri wawe burimo kugabanuka:

Umunaniro

Kugira umunaniro mwinshi cyane kandi bitari bisanzwe bikubaho ni kimwe mu bintu bizakwereka ko umubiri wawe watangiye gutakaza ubudahangarwa bwawo, hahandi uzasanga usigaye ukora akazi kawe kadasa n'ingufu nyinshi ariko ukumva ufite umunaniro ukabije ndetse ukumva Ubwonko bwananiwe cyane, ikindi ukajya wumva uhora unaniwe kandi mu byukuri nta bintu bidasanzwe wakoze.

Ubwivumbure bw'umubiri

Abantu bakunze kugira ubwivumbure bw'umubiri gusa ntabwo bashobora guhuza ikibibatera, hari bamwe mu bantu bagira ibibazo iyo bagiye nko mu muyaga, abandi bakananirwa kwihanganira ivumbi, ibintu bihumura cyane bikabatera ibibazo ndetse
kujya mu mbeho bikaba ari ikizira kuri bo.

Abo bantu iyo bagizweho ingaruka nibyo tumaze kuvuga hejuru usanga batangiye kuzana uduheri ku mubiri, kwitsamura, gutukura amaso no kurwara ibicurane, mu gihe ubonye biriya byose bitangiye kukubaho menyako umubiri wawe watangiye gutakaza ubudahangarwa bwawo wakabaye ufite.

Guhorana indwara zoroje za hato na hato

Guhora urwaye indwara zoroheje za hato na hato ziterwa na virusi zirimo inkorora, ibicurane ndetse n'indwara zo mu muhogo, ni bimwe mu bizakwereka ko ubudahangarwa bw'umubiri wawe bwamaze kugabanuka cyane kuko uzabona ibintu biri kukubaho bitari bisanzwe bikubaho.

Ubudahangarwa bwacu akamaro kabwo ni ukuturinda kwandura indwara ziterwa na virusi dore ko inyinshi nta n'imiti zigira, burya itangwa ni iyo kongerera ingufu ubudahangarwa.
Gukomereka ugatinda gukira

Ubusanzwe iyo ukomeretse umubiri uhita uhera ubwo utangira kwisana ku buryo nyuma y'igihe runaka ahantu haje igisebe ku mubiri wawe hahita hakira ndetse hagasigara inkovu. Mu gihe uzasanga usigaye ugira ibikomere ku mubiri wawe maze bigatinda gukira vuba uzamenyeko ubudahangarwa bw'umubiri wawe bwatangiye kugabanuka cyane.

Guhorana indwara ziterwa na mikorobi

Niba usigaye uhorana indwara ziterwa na mikorobi uzamenyeko ubudahangarwa bwawe bwatangiye gucika integer cyane kuko burya indwara ziterwa na mikorobi tuzirwanya dukoresheje ubudahangarwa bw'umubiri wacu.

Ubundi ubusanzwe mu mubiri wa muntu ahazengurutswe akanwa hahora mikorobi nyinshi cyane gusa bitewe n'ubudahangarwa umuntu aba afite izo mikorobi ntabwo zishobora kumugiraho ingaruka, gusa mu gihe uzabona watangiye kujya uhitwa, kurwara indwra z'uruhu, kurwara ibisebe, ibisekera ndetse no kubyimba inshinya uzamenyeko ubudahangarwa bw'umubiri wawe bwatangiye gucika integer cyane.

Mu gihe ubonye bimwe mu bimenyetso twavuze haruguru bigaragaza ko ubudahangarwa bwawe bwatangiye gucika intege, uragirwa inama yo kugerageza kurya indyo yuzuye ndetse n'amafunguro akungahaye kuri za Vitamini zitandukanye kuko bizagufasha kongera ubudahangarwa b'umubiri wawe.



Source : https://yegob.rw/dore-bimwe-mu-bimenyetso-byakwereka-ko-ubudahangarwa-bwumubiri-bwagabanyutse/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)