Byiringiro Lague mu nzira zigaruka muri APR F... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 8 Nyakanga 2021, ni bwo Byiringiro Lague yasubiye mu Busuwisi nyuma yo kuhava muri Mata kuvugana n'amakipe yaho arimo FC Zurich yamwanze, agahabwa amahirwe na Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri.

Byiringiro Lague yahawe umwanya wo gukina mu mukino umwe wa gicuti iyi kipe yatsinzemo FC Thun igitego 1-0, ariko ntiyongera kugaragara mu mikino yakurikiyeho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021, anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Byiringiro Lague yatangaje ko yatsinzwe igeragezwa yari yagiyemo, atigeze yimwa amahirwe.

Yagize ati 'Amahirwe nabonye ntabwo nayabyaje umusaruro cyangwa ngo nyakoreshe neza, bivuze ko natsinzwe igeragezwa nari nagiyemo atari APR FC yabigezemo uruhare'.

Lague yavuze ko gutsindwa igeragezwa kwe yabyigiyemo amasomo akomeye ku buryo naramuka yongeye kubona andi mahirwe atazayapfusha ubusa.

Ati 'Ndizeza abakunzi banjye ko aho bitagenze neza nahabonye, aho imbaraga zanjye nke ziri nahabonye, mbasezeranya ko ngiye gukosora aho bitagenze neza, andi mahirwe nzongera kubona ko nzayabyaza umusaruro'.

Ubuyobozi bwa APR FC akinira, bwari bwatangaje ko mu gihe uyu mukinnyi yashimwa na Neuchatel Xamax, azatangwaho ari hejuru y'ibihumbi 130$.

Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi 30 b'u Rwanda bari muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun hagati ya tariki ya 16 Mutarama n'iya 7 Gashyantare 2021.

Uburyo yitwaye mu mikino ibiri yakinnye cyane ku wahuje u Rwanda na Togo byatumuye abengukwa n'amakipe atandukanye kandi akomeye, atangira ibiganiro nayo ariko birangiye amahirwe atamusekeye kuri iyi nshuro.

Byiringiro Lague w'imyaka 21 y'amavuko, yazamuwe mu ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, yongerewe amasezerano y'imyaka ibiri muri Gicurasi 2020, azamugeza mu 2022 akinira iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

Ubutumwa bwa Byiringiro Lague nyuma yo gutsindwa igeragezwa mu Busuwisi

Lague ari mu nzira zigaruka muri APR FC



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107794/byiringiro-lague-mu-nzira-zigaruka-muri-apr-fc-nyuma-yo-gutsindwa-igeragezwa-mu-busuwisi-107794.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)