Nshimiyimana Adrien avuga ko iki gikorwa cyo kubakira umuturage cyashibutse ku rukundo afitiye Perezida Paul Kagame kubera imiyoborere ye ikomeje guteza imbere Abanyarwanda.
Yagize ati 'Si ukubeshya njye ni we nkesha ubuzima, yaduhaye umutekano, yatugejeje ku iterambere kandi ikiruta byose ni urukundo akunda Abanyarwanda akanga abantu bariganya.'
Uyu muturage avuga ko we n'umugore we bicaye bagatekereza icyo bakora ngo bashimire Perezida Kagame ndetse bakaza kwemeza ko bazamugabira ariko na none ngo batekereje urukundo akunda Abanyarwanda kubera ibikorwa by'imibereho myiza ahora yifuza kubageza, bahita bemeza kugira umwe mu batishoboye bafasha.
Yagize ati 'Ni bwo twemeranyijwe ko tugomba kuvunjamo inzu tukayiha umuntu utishoboye ariko mu buryo bwo gushimira Perezida Kagame Imana yatwihereye.'
Ngo hariya bubakiye uriya muturage nubwo ari ho asanzwe atuye ariko hanabumbatiye amateka adasanzwe kuko ari ho Inkotanyi zanyuze ziza kubohora u Rwanda.
Yagize ati 'Iyi nzu kuko twifuzaga kuyitaha ku munsi mukuru wo kwibohora ngo twishimane n'ingabo zatubohoye ariko ntabwo ibihe byadukundiye kubera iki cyorezo cya Covid-19 cyatumye habaho Guma mu karere ntibyadukundira.'
Nshimiyimana akomeza avuga ntakizamubuza gukomeza gufasha abatishoboye nkuko umukuru w'u Rwanda na we ahora ashaka gukura mu mibereho mibi Abanyarwanda bakiyirimo.
Ati 'Mu bushobozi bucye Imana yampaye ntibyambuza gufasha kuko byose tubikesha Perezida Paul Kagame n'ingabo yari ayoboye Imana yatwihereye.'
Maniragaba Felicien bakunze kwita Mariyamungu wo mu Mudugudu wa Kindoyi mu Kagali ka Gatsibo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, wubakiwe iyi nzu, asanzwe afite umuryango ugizwe n'abantu 10.
Avuga ko bari babayeho nabi kuko babaga mu nzu nto none Imana ikaba ibibutse igakorera muri uriya muturage wabubakiye.
Ati 'Turishimye cyane ku buryo tutabona uko tubivugamo, turashima uyu mugabo watwubakiye, tugashimira Imana na Perezida wacu Paul Kagame uhora ashakira abaturage ibyiza ndetse n'intore yatoje kujya bagira neza cyane cyane ku batishoboye nkatwe.'
Iyi nzu igizwe n'ibyumba bitatu n'uruganiriro, ikaba ifite n'izindi imbere mu gikari zirimo n'igikoni cyo gutekeramo bikaba biteganyijwe ko azagezwaho n'Inka.
UKWEZI.RW