Bruce Melodie agiye kuzenguruka isi yose. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamuziki Bruce Melodie yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bitandukanye ku isi, akaba ari ubwa mbere agiye gukora ibi bitaramo kuva yatangira umwuga wa muzika mu myaka icumi ishize .

Ibi bitaramo uyu muhanzi agiye gukora bizabera mu bihugu bitandatu ku isi aribyo ; Burundi, Kenya, Ububiligi, Ubufaransa, Kanada na Amerika.

Umuyobozi mukuru wa Clouds Entertainment ureberera umuziki wa Bruce Melodie, Lee Ndayisaba yagize ati : iki nicyo gihe ngo umuziki wa Bruce Melodie ugere kwisi yose.

Nyuma yo gutangaza gahunda afite yo kuzenguruka isi akora ibitaramo, uyu muhanzi yatangaje ko ibi bitaramo agiye gukora ari umwanya ukomeye kuri we kugira ngo ahure n'abakunda umuziki we ku isi hose, cyane cyane ibihugu ateganya kuzenguruka.

Bruce Melodi yagize ati : 'Nakoze indirimbo nyinshi kandi nizera ko mfite ibintu byinshi bihagije byo guha abakunzi ba muzika wanjye baturutse mu bihugu bitandukanye nteganya gutaramiramo.'

Ati : 'Hariho abantu benshi ku isi bakunda umuziki wanjye ariko ntibashobora kumbona mbataramira. Ntekereza ko igihe kigeze cyo guhura nabo nkabataramira nabo bakabona ibikorwa byanjye '.

Bruce Melodie afatwa nk'umuhanzi utwaye ibendera ry'u Rwanda muri muzika abikesheje umwuga we utangaje wa muzika wamuteye kugera kuri byinshi, harimo n'amasezerano akomeye yagiye asinya nko yo kuba ambasaderi wa Kigali Arena ndetse n'inzoga ya Brok ndetse n'andi masezerano yagiye asinya.

Melodie yagiye yegukana ibihembo bikomeye nka Salax na Primus Guma Guma Super Star n'ibandi.

Nk'uko uyu muhanzi abitangaza ngo ibi bitaramo bizatangira muri Kanama mu gihe ategerezanyije amatsiko ibi ibitaramo bizabera mu bihugu bitandatu bishobora kwiyongera.

Yagize ati : 'ibi bitaramo bishobora kwiyongera muri 2022 kuko nkeneye kugera ku bakunzi b'umuziki wanjye '.

 

 

 

Src:isangostar



Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-agiye-kuzenguruka-isi-yose/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)