Beach Volleyball imidari ya Zahabu yose yatashye muri Amerika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irushanwa rya Beach Volleyball ryari rimaze iminsi ribera i Rubavu ryasojwe ryegukanywe n'Abanyamerika.

Kuva tariki ya 14 Nyakanga mu Rwanda haberaga irushwanwa rya Volleyball yo ku mucanga "Rubavu Beach Volleyball World Tour 2- Stars', rikaba ryasojwe ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021 aho mu bagabo ryegukanywe n'Abanyamerika batsinze bagenzi babo, ni mu gihe mu bagore nabwo ryatwawe na Amerika itsinze Abadage.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n'amakipe 4, abiri y'abagabo n'abiri y'abagore, aho Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine ari bo bgeze kure muri 1/8.

Ku Cyumweru hakinwe imikino ya 1/2 mu bagabo n'abagore ndetse n'imikino ya nyuma no guhatanira umwanya wa 3.

Muri ½, Abanyamerika Chaim Schalk na Theodore Brunner bari batsinze Abarusiya Daniil Kuvichka na Anton Kislytsyn amaseti 2-0 (21-19, 21-15) mu gihe Chase Budinger na Troy Field batsinze Abarusiya Aleksandr Kramarenko na Maksim Hudyakov amaseti 2-0 (21-15, 21-19).

Umudali wa Zahabu mu cyiciro cy'abagabo waje kwegukanwa n'Abanyamerika Chaim Schalk na Theodore Brunner, batsinze bagenzi babo Chase Budinger na Troy Field amaseti 2-0 (25-23, 21-15) ku mukino wa nyuma.

Aleksandr Kramarenko na Maksim Hudyakov ni bo begukanye umwanya wa gatatu batsinze bagenzi babo bo mu Burisiya, Daniil Kuvichka na Anton Kislytsyn amaseti 2-0 (21-11, 21-15).

Mu bagore, umukino wa nyuma wasize umudali wa Zahabu wegukanywe n'Abanyamerikakazi Sara Hughes na Emily Day batsinze Abadagekazi Chantal Laboureur na Sarah Schulz amaseti 2-1 (19-21, 21-13, 16-14).

Muri ½, Chantal Laboureur na Sarah Schulz bari batsinzeValentyna Davidova na Diana Lunina amaseti 2-1 (23-25, 23-21, 15-11) naho Sara Hughes na Emily Day batsinda Svenja Müller na Sarah Schneider amaseti 2-0 (21-16, 21-18).

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Svenja Müller na Sarah Schneider bo mu Budage, batsinze Abanya-Ukraine Valentyna Davidova na Diana Lunina amaseti 2-0 (21-19, 21-19).

Amakipe ya mbere mu byiciro byombi yahawe 4000$ (agera kuri miliyoni 4 Frw), aya kabiri ahabwa 3000$, aya gatatu yatwaye 2000$, aya kane 1400$, aya gatanu 1000$, aya gatandatu 800$, aya karindwi 600$ mu gihe aya munani yahembwe 500$.

Ibi bihembo byose bingana n'ibihumbi 25$ mu gihe ubwo u Rwanda rwakiraga irushanwa ry'inyenyeri imwe mu mpeshyi ya 2019, hatanzwe ibihembo bingana n'ibihumbi 10$.

Minisitiri wa Siporo hagati y'Abanyamerika ba mbere n'Abarusiya ba gatatu
Abarusiya babaye aba gatatu mu bagabo n'abadage babaye aba kabiri mu bagore
Abadagekazi Chantal Laboureur na Sarah Schulz babaye aba kabiri
Abanyamerika begukanye imidari ya Zahabu mu byiciro byombi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/beach-volleyball-imidari-ya-zahabu-yose-yatashye-muri-amerika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)