Batatu barimo myugariro Muvandimwe JMV wari muri Police FC ndetse na Master basinyiye ikipe ya Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Muhire Kevin bakunda kwita Rooney

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports yahaye amasezerano y'imyaka ibiri umutoza Masudi Djuma Irambona, iyi kipe ikomeje kwiyubaka aho kuri uyu wa gatanu iyi kipe yahaye amasezerano Muvandimwe Jean Marie Vianney wakinaga muri Police FC, yahaye kandi amasezerano Mugisha François uzwi nka Master ndetse na Byumvuhore Trésor, Buri umwe yasinye amasezerano y'imyaka ibiri (2021-2023).Amakuru yageze ku kinyamakuru RUSHYASHYA NEWS, ni uko ikipe ya Rayon Sports yaraye ihaye amasezerano myugariro ukina ku ruhande rw'i bumoso inyuma Muvandimwe Jean Marie Vianney uzwi nka Kurzawa, ni umukinnyi wari umaze imyaka itandatu akina mu ikipe ya Police FC gusa mu mwaka ushize w'imikino uyu mukinnyi akaba atarabashije gukina uyu mwaka bitewe n'uko yari amaze iminsi yaragize imvune mu ivi.

Undi mukinnyi wahawe amasezerano y'imyaka ibiri ni umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya Bugesera FC, Mugisha Francois ariko uyu akaba mu mwaka we wa nyuma akaba yarakinaga nka myugariro muri iyi kipe ibarizwa mu karere ka Bugesera.

Ni ku ncuro ya kabiri Master aje muri Rayon Sports kuko mbere y'uko ajya muri Bugesera yari amaze gutandukana n'iyi kipe izwi nka Gikundiro, ni umukinnyi kandi wanakoranye na Masudi DJuma ubwo banatwaranye kandi igikombe cya shampiyona ndetse n'igikombe cy'amahoro hagati ya 2016 ndetse na 2017.

Uyu mukinnyi kandi ari kumwe na Rayon Sports yayifashije kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu mwaka wa 2018, Master kandi wahawe amasezerano y'imyaka ibiri ubusanzwe akina mu kibuga hagati ndetse ni umwe mu bakinnyi bashobora no gukina mu gice cy'aba myugariro.

Ku rundi ruhande iyi kipe kandi yahaye amasezerano umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya Gasogi United, witwa Byumvuhore Tresor uzwi nka Wanyama, ni umukinnyi wari umaze imyaka irenga ibiri muri iyi kipe isanzwe ikorerea umwiherero mu karere ka Bugesera, uyu nawe akaba yamaze guhabwa amasezerano y'imyaka ibiri ari muri gikundiro.

Usibye abo bakinnyi bahawe amasezerano na Rayon Sports, iyi kipe kandi iherutse guha amaezerano uwahoze ari rutahizamu mu ikipe ya Police FC, Mico Justin wasinyiye gukinira iyi kipe mu gihe cy'Imyaka ibiri iri imebre.

The post Batatu barimo myugariro Muvandimwe JMV wari muri Police FC ndetse na Master basinyiye ikipe ya Rayon Sports appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/batatu-barimo-myugariro-muvandimwe-jmv-wari-muri-police-fc-ndetse-na-master-basinyiye-ikipe-ya-rayon-sports/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=batatu-barimo-myugariro-muvandimwe-jmv-wari-muri-police-fc-ndetse-na-master-basinyiye-ikipe-ya-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)