Banki ya Kigali yahawe igihembo cya Banki nziza mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihembo bya ‘Euromoney Awards for Excellence' byatangiye gutangwa mu 1992, bikaba ari bimwe mu bihembo bikomeye mu rwego rw'amabanki. Ibyo bihembo bihabwa ibigo by'imari byageze ku bikorwa by'indashyikirwa, bigahanga udushya, ndetse bikagaragaza imikorere myiza mu gihe cy'amezi 12 ashize.

Kugira ngo ikigo cy'imari gihabwe icyo gihembo, itsinda ry'inzobere risuzuma urwunguko, ubushobozi bwo kuzamuka / gukura kw'ikigo cy'imari, ndetse n'ubushobozi bwo kugendana n'impinduka ziri ku isoko.

N'ubwo hari ibibazo byinshi byazanywe n'icyorezo cya COVID-19, Amafaranga Banki ya Kigali yabikijwe yariyongereye, n'inguzanyo itanga ku bakiriya yarazamutse kurenza ikigereranyo cy'isoko muri 2020. Yahaye serivisi abakiriya 356,299 bakoresha konti zabo ku giti cyabo mu buryo busanzwe hamwe n'abakiriya 26,054 b'ibigo bito n'ibiciriritse by'ubucuruzi. Muri uwo mwaka kandi, Banki ya Kigali yagize inyungu ya miliyari 38.4Frw.

Zimwe muri serivisi yakomeje gutanga mu korohereza abakiliya muri 2020, ni serivisi y”IKOFI igenewe abahinzi, ubwo abahinzi barenga 258,000 bakoresheje iyi serivisi ndetse abarenga 1,800 b'abacuruzi b'inyongeramusaruro bakomeza kugeza serivisi ku abahinzi bifashishije IKOFI.

Mu gihe ubukungu bwahunganyijwe n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19, BK yafashije abakiriya bayo mu buryo butandukanye, harimo kubaha inguzanyo mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwabo bwakomwe mu nkokora n'iki cyorezo ndetse inorohereza abakiliya bayo batari bashoboye kwishyura inguzanyo bafite.

Mu mwaka wa 2020 kandi iyi banki yashyize ku mugaragaro serivisi ya Zamuka Mugore, serivisi yageneye abagore bari mu bucuruzi bakabasha guhabwa inguzanyo ku nyungu iri hasi cyane bityo bagateza imbere imishinga yabo.

Kubera imbaraga Banki ya Kigali yashyize mu kurushaho kurinda ibyahungabanya umutekano w'amakuru arebana na banki, BK yahawe icyemezo cya ISO/IEC 27001:2013 Standard for Information Security Management System (ISMS), Banki ya Kigali ikaba yarahawe icyo cyemezo nk'ikimenyetso ko uburyo ikoresha mu kurinda umutekano w'amakuru bwemewe ku rwego mpuzamahanga.

Undi mushinga BK yashyize mu bikorwa muri 2020 mu rwego rwo gufasha sosiyete Nyarwanda kwiteza imbere, harimo umushinga wa “BK Urumuri Initiative” wabaye ku nshuro ya kane, ukaba ugamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo bityo bagahabwa amahugurwa yimbitse k'uburyo bateza imishinga yabo imbere ndetse bagahabwa inguzanyo zitagira inyungu na Banki ya Kigali. Kugeza ubu, ba rwiyemezamirimo barenga 100 banyuze muri iyi gahunda kandi bahabwa arenga Miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda atishyurirwa inyungu.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yishimiye icyo gihembo bahawe. Yagize ati “Muri Banki ya Kigali, dukora ubudacogora kugira ngo tugere ku byo abakiriya badutegerejeho ndetse tunarenzeho. Dushimishijwe no kubona igihembo cya ‘Euromoney' nka Banki nziza ya mbere mu Rwanda. Iki ni igihamya intego twiyemeje yo guha abakiriya batugana serivisi yo ku rwego rwo hejuru.”

Muri uyu mwaka, Euromoney yakiriye ubusabe bwinshi bw'abahataniraga ibihembo, haba mu bihembo bihabwa amabanki ku rwego rw'Akarere ndetse n'ibihabwa amabanki ku rwego rw'Igihugu. Hakaba haratanzwe ibihembo 100 bihabwa amabanki yitwaye neza mu bihugu aherereyemo.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)