Bamwe barabyaye, abandi bararwara: Abasaga 1000 ntibakoze ibizamini bya leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021, nibwo abanyeshuri basaga ibihumbi 195 batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange, amashuri yisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro ariko byagaragaye ko hari abatarabikoze bitewe n’impamvu zitandukanye.

Umuyobozi wa NESA, Dr Bahati Bernard, yabwiye IGIHE ko abari bateganyijwe gukora ibizamini, muri bo 1.164 batabashije kugaragara kuri site z’ibizamini, biganjemo umubare munini w’abigaga mu cyiciro rusange.

Bahati yavuze ko abanyeshuri baba baracikanywe n’ikizamini cya mbere batavutswa amahirwe yo gukora ibisigaye mu gihe bagaragaza ko bifuza kubikora.

Ati “Ntabwo umunyeshuri utabashije gukora ikizamini runaka abuzwa gukora ibindi, turamwihorera akabikora kuko hari impamvu ziba zitandukanye wenda yarwaye, ariko kugeza ubu ntabwo bivuze ko niba utakoze ikizamini ubuzwa amahirwe yo gukora ibindi.”

Yavuze ko impamvu bahabwa n’inzego z’ibanze zituma aba banyeshuri badakora ibizamini zirimo uburwayi, kuba bamwe barabyaye na ho abandi bakaba barimutse aho bari batuye.

Muri rusange imibare ya NESA igaragaza ko mu banyeshuri 1164 batakoze ikizamini abari bagiye gusoza icyiciro rusange ari 873, abarangije amashuri yisumbuye ni 205 mu gihe abanyeshuri bari bagiye kurangiza mu myuga n’ubumenyingiro ari 86.

Mu minsi yashize abana hafi 4000 ntibigeze bakora ikizamini gisoza amashuri abanza.

Ibizamini byatangiye gukorwa ku wa 20 Nyakanga 2021, bizasozwa ku wa 27 Nyakanga 2021 gusa abanyeshuri bakora ibizamini ngiro, bo bazabitangira ku 28 Nyakanga.

Abanyeshuri basaga igihumbi ntibakoze ikizamini ku munsi wa mbere



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)