Yaratwandikiye ati' Muraho neza, maze imyaka 5 nkundana n'umukobwa twamenyaniye mu rusengero turirimba, nabonaga afite imico myiza rwose nta kibazo, sinigeze mubona anywa inzoga cyangwa itabi kuko yewe twese turi abarokore, ndetse rwose yambwiraga ko na mbere yo gukizwa atigeze abikora.
Muri iyi minsi namaze kumwambika impeta ndetse twitegura ubukwe vuba niba bwongeye kuba. ikibazo rero ni uko natangiye kubona impinduka zikomeye kuri we, zirimo kunywa inzoga n'amatabi agasindaâ¦â¦
Iyi mwitwarire yanteye impungenge ndetse zimwe mu nshuti zanjye zinsaba ko namureka kuko ubwo hari n'ibindi ntarabona.
None mungire inama nkore iki?'.
