Amatsiko ari kugana kumusozo! Igihe kiregere... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Meddy niwe muhanzi nyarwanda 'wa mbere ukunzwe' ku mbuga nkoranyambaga yaba kuri instagram, youtube, facebook n'izindi zinyuranye. Indirimbo ye Slowly iri muri nkeya muri Afrika zabashije guca agahigo ko kurebwa na Miliyoni 50 kandi n'ubu ikaba ikomeje kuzamuka aho igeze kuri Miliyoni 51 z'abamaze kuyumva no kuyireba.

Mu minsi ishize, aherutse kuzuza abantu bagera ku bihumbi magana arindwi aba icyamamare cya kabiri giciye aka gahigo mu Rwanda kuri instagram. Kwandika ijambo 'Meddy' ku mbuga nkoranyambaga uhita ubona ibisubizo bitagira ingano 'bigaragaza urukundo' afitiwe n'abakunzi b'umuziki.

Rumwe mu rukuta runyuzwaho amakuru y'iki cyamamare n'abafana be b'akadasohoka bazwi nk'inkoramutima nta kindi gikomeje gucicikana kuri rwo nk'ijambo mpererekanya butumwa rya 'Marry me' indirimbo biteganijwe ko izajya hanze mu bihe bya vuba n'amagambo amwe azumvikamo akaba nk'ayaciweho amarenga.

Agira ati: 'Ndatecyereza urenze, nsekera mwana nkunda (Oh la la), ngaho ngwino unyegere (yego sha), uri umwamikazi wanjye Sheba, reka mbe, reka mbe uwawe wenyine nzagukunda nguteteshe.'

'Marry me' akaba atari yo ndirimbo yonyine ikomeje kugaragazwa ko izasohoka yaba n'abafana yaba na Meddy nyir'izina, kuko hari n'indi y'isezerano yagiranye n'umukunzi yitwa 'My Vow' nayo biteganijwe ko izajya hanze mu bihe bya vuba nkuko byemezwa n'uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa youtube, aho akomeje kuyivugaho byinshi kandi akemeza ko mu gihe  nyacyo abakunzi b'umuziki bazaryoherwa.

Ubutumwa bwa Meddy avuga ku ndirimbo ye 'My Vow'

Mu butumwa bwe yagize ati: 'Igihe kiregereje! Isezerano ryanjye, muzaryoherwa naryo.' Avuga ku ndirimbo ze by'umwihariko iyo yise 'My Vow' yakozwe na Lick Lick mu buryo bw'amajwi bigaragara ko irajya hanze mu bihe bya vuba nk'uko nyirubwite akomeje kubitangaza.

Meddy wamaze gutangaza ko igihe cyegereje agashyira hanze indirimbo zizanyura abatari bacye uhereye kuri 'My Vow'

KANDA HANO WIYUMVIRE SLOWLY IKOMEJE KUBICA BIGACIKA WANAKORA SUBSCRIBE KURI CHANNEL YA MEDDY NIBA UTARAYIKORA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107766/amatsiko-ari-kugana-kumusozo-igihe-kiregereje-ubutumwa-bwa-meddy-avuga-ku-ndirimbo-ye-yise-107766.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)