AMAFOTO : Perezida Evariste na Madamu bicishije bugufi imbere y'Imana mu misa n'abaturage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu mu Burundi, byatangaje ko Perezida Ndayishimiye Evariste na Madamu Angeline Ndayishimiye bitabiriye kiriya gitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi ya Murayi iherereye mu Gitega.

Perezida Ndayishimiye usanzwe ari Umukristu Gatulika, akunze kwitabira misa aho aba ari kumwe n'umugore we Angeline Ndayishimiye kandi bagakurikiza imihango yose ikorwa mu gitambo cya misa irimo gupfukama, guhazwa no gutambira Imana babyina.

Kuri Pasika nk'umunsi wo kwizihiza izuka ry'umucunguzi, wabaye tariki 04 Mata 2021, Perezida Ndayishimiye na Madamu na bwo bitabiriye igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi ya Kibumbu iherereye mu Ntara ya Mwaro muri kiriya gihugu cy'u Burundi.

Muri kiriya gitambo cya Misa, Perezida Evariste Ndayishiiye, yafashemo ijambo asaba abakristu gukomeza ukwemera kwabo.

KURI PASIKA YABAYE MURI MATA

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Iyobokamana/article/AMAFOTO-Perezida-Evariste-na-Madamu-bicishije-bugufi-imbere-y-Imana-mu-misa-n-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)