Afurika y'Epfo: Ubwiza bwa Faustina, umunyami... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Faustina Thobakgale wamamaye mu myidagaduro yo muri Afurika y'Epfo nka Faustina Royale ni umunyamideli kabuhariwe muri icyo gihugu ndetse ubikorana ubuhanga cyane cyane mu bamukurikira umunsi ku munsi ku mbuga nkoranyambaga bakunda ibyo akora.

Mu mashusho ari ku rukuta rwe rwa Instagram afite amasegonda mirongo itatu, Faustina aba agaragara ari kubyina mu buryo budasanzwe indirimbo 'Remember me' yihindukiza bigaragara ko ari indirimbo yakunze ndetse n'uburyo ayibyinamo biragaragara ko ari umubyinnyi w'umuhanga.

Uyu munyamidelikazi Faustina akimara kuyashyiraho yahise amenyesha (Tag) umuhanzi Safi MADIBA, maze yandika amenyesha abakunzi be ko iyi ndirimbo yamaze kugera ku mbuga nkoranyambaga z'uyu muhanzi zitandukanye.

Faustina akurikirwa n'abantu barenga ibihumbi 170 ku rukuta rwe rwa instagram hamwe muho anyuza ibitekerezo bitandukanye umunsi ku munsi niho yanyuze ari kubyina indirimbo Remember Me ya Safi Madiba.

'Remember Me' ni indirimbo ya Safi Madiba, imaze icyumweru isohotse, imaze kurebwa n'abantu berenga ibihumbi 300, iriho ibitekerezo birenga 600 n'abandi bakoresheje akamenyetso k'ukuboko kerekana ko banyuzwe n'iyi ndirimbo.


'Remember Me' ni indirimbo yakunzwe n'abatari bake cyane cyane urebye n'abamaze kuyumva mu gihe gito imaze isohotse urebeye ku bitekerezo bitandukanye bagiye berekana ko bakunze iki gihangano cyakoranywe ubuhanga ndetse n'ijwi ry'umwimerere.

 Â  KANDA HANO UREBA INDIRIMBO 'REMEMBER ME' YA SAFI MADIBA

Faustina yamamaza itabi rikoreshwa cyane muri Afurika y'Epfo



Faustina niwe wayoboye igitaramo cyitabiriwe na Davido na Ms Banks



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107596/afurika-yepfo-ubwiza-bwa-faustina-umunyamideli-wabyinnye-bidasanzwe-indirimbo-remember-me--107596.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)