Zari na Diamond bongeye kwatsa umuriro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu inkuru igezweho ni ikiganiro Zari na Diamond bamaze igihe batandukanye nyuma yo kubyarana abana babiri, benda gutambutsa kuri Netflix South Africa kizaba kigaruka ku byo abantu bahishwe kuri ibi byamamare.

Urubuga rwa Netflix South Africa, rubinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, ruherutse gutangaza ko rugiye gutangiza ikiganiro 'Young Famous and African'(Ibyamamare bikiri bito by'Afurika), iki kiganiro kikazajya kigaruka k'ubuzima bwabo ndetse n'amabanga menshi ibi byamamare biba byarahishe.

Zari Hassan ni we wabanje gutigisa imbuga nkoranyambaga ateguza abantu ko agiye kuzagirana ikiganiro na Netflix South Africa na Naija Netflix, ikiganiro kizaba cyuzuye ukuri gusa.

Abinyujije kuri Instagram ye yashyizeho post yanditseho iti'ndi umuhanga, umubyeyi, nyir'umukino, simbirwanira, ndi umuherwekazi.'

Iyi post ikaba yari herekejwe n'amagambo agira ati' yavukiye Uganda muri Mzansi. Ubu turimo gufata Netflix! Ndeba kuri Netflix South Africa na Naija Netflix, ikiganiro cya mbere muri Afurika kivuga ukuri, ni vuba cyane.'

Abantu bamushimiye cyane kuri iki kiganiro agiye gutambutsa, ariko byaje guhumira ku mirari ubwo na Diamond yatangazaga ko na we mu minsi mike azatanga ikiganiro cy'ukuri kuri uru rubuga rwa Netflix.

Post Diamond yashyize kuri Instagram ye mu rurimi rw'icyongereza, umuntu agerageje gushyira mu Kinyarwanda iragira iti' nkeka ko nkundana cyane, uburyo mfatamo umukunzi wanjye ni nk'aho ari umugore wanjye.'

Aya magambo yari yanditse na we mu ifoto ye, yaherekejwe n'andi agira ati' kuva Tandale kugera ku Isi hose… menya icyo bisaba kuba icyitegererezo muri Afurika n'Isi yose muri rusange na Netflix South Africa na Naija Netflix, ikiganiro cya mbere cy'ukuri muri Afurika, muzaba muri kumwe n'uwanyu umwe rukumbi, Simba, ntugomba kugicikwa.'

Ibi byahise bikurura ikiganiro mpaka kubabakurikiraaho bavuze ko urukundo rwabo rwari urwa mbere ndetse bari baberanye bityo ko babishatse bakiyunga bakongera bakibanira.

Zari na Diamond bagiye gutambutsa ikiganiro cyavugishije benshi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-na-diamond-bongeye-kwatsa-umuriro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)