Uruhare rwamarerero mu kurwanya imirire mibi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irerero ni imwe muri gahunda za Leta zijyanye no kurwanya imirire mibi n'igwingira  mu bana bafite hagati y'imyaka itatu kugeza kuri itandatu.  Muri aka karere iyi gahunda yatanze umusaruro ugaragara nk'uko bamwe mu babyeyi barerera muri amwe mu marerero muri aka karere babitangamo ubuhamya.

Irerero ryitwa Itetero riri mu mudugudu wa Bushamba ho mu kagari ka Karambi mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro. Iri rerero riri mu yashinzwe n'umuryngo Imbuto Foundation wa Madame Jeannette Kagame.  Baranyeretse Theogene ufi umwana muri iri rerrero akaba ari nawe muyobozi waryo yavuze ko Imbuto Foundation yahaye ababyeyi amahugurwa ajyanye no kumenya kubaha indyo yuzuye, kugira isuku no kumenya kubacungira umutekano.

Abana barererwa mu Itetero twasanze bari kurya indyo yuzuye

Yongeyeho ko banahuguwe ku bijyanye no kumenya kubaha uburezi n'ubuzima izi akaba arizo nkingi bagenderaho muri iri rorero nk'uko yabisobanyuye agira ati 'Izo nkingi rero nizo twubakiraho muri iri rerero ryacu kugira ngo abana bacu bazakure bafite ubuzima bwiza ndetse n'imico myiza ndetse bararangije no kwaguka mu mitekerereze yabo n'ubwonko bwaramaze gukanguka'. Ababyeyi bafite abana muri iri rerero buri wese agira umunsi we ku buryo buri munsi haba hagomba kuboneka umubyeyi uri butange isomo ku bijyanye n'ibyo bahuguwe hanyuma hakaboneka n'undi utunganyiriza abana indyo yuzuye n'igikoma.


Ibi bikorwa buri munsi kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatandatu. Umwana urererwa aha arakurikiranwa bihagije ku buryo adashobora kugira indwara z'imirire mibi. Abajyanama b'ubuzima buri kwezi baza gupima aba bana bakamenya niba bafite imikurire myiza ku buryo abana bose baba bari mu ibara ry'icyatsi rigaragaza abafite ubuzima bwiza.

Urundi rugo mbonezamikurire twagendereye ni urwa Karambi ruherereye mu murenge wa Akarambi muri aka Karere ka Rutsiro Irerero itetero rikaba ari ryo ishamikiyeho. Uru rugo rwo rufite umwalimu wo kwakira abana benshi  buri mwaka baba bafite abana 120 ari nayo mpamvu ho amasomo atangwa n'abarezi. Uru rugo mbonezamikurire narwo rwatangiye mu 2017 rushyizweho ibuye ry'ifatizo na Mademe Jaennette Kagame abicishije mu muryango Imbuto Foundation.

Uwizeye Deborah umuhuzabikorwa w'urugo mbonezamikurire rwa Karambi

Uwizeye Deborah umuhuzabikorwa w'uru rugo yavuze ko uru rugo rwagize uruhare rukomeye mu kurwanya imirire mibi. Asobanura intego yabo yagize ati 'Buri mwaka tuba dufite abana 120  bahabwa serivise mbonezamikurire z'uburezi, ubuzima, imirire, usuku n'umutekano ku mwana kuva agisamwa kugeza agize imyaka 6'.

Muri uru rugo abana bitabwaho bakagira n'umwanya wo gukina kuko bituma bafunguka mu bwenge

Yakomeje avuga ko uru urugo rufite andi marerero arushamikiyeho kuko nta bushobozi rufite ariko rwo rwakira abana bose. Yongeyeho ko ayo marerero yo akorwamo n'ababyeyi nk'abarezi aduha urugero rwa Itetero.

Yavuze kandi ko bagira n'abana bari munsi y'imyaka itatu bakurikirana mu ngo bahabwa serivise ariko bakaziherewa mu ngo kuko baba batarageza igihe cyo kuva iruhande rw'ababyeyi. Muri iyi gahunda ngo bafite ubu abana 150 bakaba bafite abakorera bushake bahuguye bohereza gusura aba bana mu miryango bakigisha ababyeyi babo ukuntu umwana atangira guhabwa imbonezamikurire kuva agisamwa kugeza ku myaka itandatu.

Yashimangiye ko iyi gahunga yafashije ababyeyi b'aba gabo kumenya uruhare rwabo ku buzima bw'abana kuko iyo babasuye mu ngo babaganiriza ibi bikaba byaratumye abagabo bagenda bazamura imyumvire muri gahunda mbonezamikurire y'abana. Yagaragaje ko ibi bigaragarira cyane cyane muri gahunda yo kuboneza urubyaro kuko akenshi wasanganga abagabo ari bo bagira imyumvire iri hasi bigatuma mu miryango myinshi babyara abana badafitiye ubushobozi bwo kurere aho hanakunze kuva indwara z'imirire mibi no kugwingira.

Uruhare rw'umubyeyi muri uru rugo ni ukuzana umwana no gutanga umusanzu kugira ngo habashe kuboneka ifu y'igikoma ndetse no kuzana ibyo kurya mu gihe bari butegure inshyo yuzuye. Gusa nanone ngo mu gihe umubyeyi atabifite ntabwo basubiza umwana inyuma ahubwo ashobora gukora ikindi nko kwasa inkwi n'ibindi afitiye ubushobozi nko guteka n'ibindi.

Baziruwiha Jervin w'imyaka 47 utuye mu murenge wa Kivumu akaba arerera muri uru rugo yavuze ko ibiganiro yagiye ahabwa byatumye amenya kuboneza urubyaro ubu akaba afite abana 3 yareze neza ku buryo umwana we muto w'imyaka 3 urererwa muri uru rugo yamubyaye mukuru we agejeje imyaka 18. Muri aba bana be batatu harimo uwashatse akaba yashimangiye ko ibiganiro Deborah yagarutseho yagiye ahabwa ari byo byamufashije kumva neza akamaro ko kunoneza urubyaro.

Muragijemariya Marie Chantal umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rutsiro yavuze ko aka karere kari muri 13 tugaragaramo imirire mibi ubu hari icyahindutse kinini, ibi bikaba bigaragarira mu ntambwe bamaze gutera nk'uko yabisobanuye. Yagize ati 'Reka mfatire nko mu 2017 ubwo twatangiraga urugendo rwo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, mu mirire mibi twari dufitemo abana 420, uyu munsi muri uku kwezi dufite abana 146 ni bo twafatanyije ukwezi kwa gatanu ubwo kugeza wenda abo dutangiranye ukwezi kwa gatandatu raporo ziri guhuzwa".

Muragijemariya Marie Chantal

"Bivuga ngo kuva muri 400 ukaba ugeze mw'ijana mbona harimo intambwe ko bigenda bigabanuka kandi n'ubundi turi kurwana no kuvuga ngo byibura dusoze uyu mwaka twavuye mu ijana twageze muri mirongo'. Yakomeje avuga ko ubu bashyizeho gahunda y'imboni y'umwana aho uwagaragayeho imirire mibi agomba kugira umuntu umukurikirana guhera ku bayobozi, abakozi b'akarere kumanuka ukagera ku mudugudu.

Yavuze ko bagomba kurushaho kwita kuri izi ngo mbozezamikurire mu buryo butandukanye kuko kubashakira abarezi babitaho basanze bifite uruhare rukomeye mu mikurire y'umwana bikanafasha Leta muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n'ibindi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106312/uruhare-rwamarerero-mu-kurwanya-imirire-mibi-nigwingira-mu-karere-ka-rutsiro-106312.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)