Umunyamakuru Chita yakoze ubukwe(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru akaba n'umunyarwenya, Jules William wamamaye nka Chita yakoze ubukwe na Batamuriza Yvette bamaranye imyaka 3 bakundana.

Ku munsi w'ejo wa Kane tariki ya 3 Kamena 2021 nibwo aba bombi bemeranyijwe kubana akaramata bahamya isezerano ryabo imbere y'amategeko.

Uyu muhango wabaye ku isaha ya saa sita zo ku wa Kane mu Murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali aho Gitifu yabahaye umugisha.

Chita na Yvette bagiye kubana akaramata nyuma y'imyaka 3 bakundana. Urukundo rwabo rukaba rutaravuzwe cyane mu itangazamakuru ariko inshuti zabo za hafi bari bazi iby'uru rukundo rwabo.

Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko, biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba muri Nyakanga 2021.

Chita akaba ari umuyobozi wa Chita Magic TV, akaba yaramenyekanye mu gisata cy'imyidagaduro cyane mu rwenya aho yigana amajwi y'abantu batandukanye.

Chita yarahiriye ko bazatandukanywa n'urupfu
Yvette arahirira kuba uwa Chita ubuziraherezo
Chita yahise abisinyira
Na Yvette yabisinyiye
Bahawe icyemezo cy'uko babaye umwe bazatandukanywa n'urupfu

AMAFOTO: Robert MUTABAZI / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-chita-yakoze-ubukwe-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)