Umukino wabo wa mbere mu Mavubi makuru, Ngwabije na Blaise bari hejuru, uko abakinnyi bashya bitwaye(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo hashize ku wa 4 Kamena 2021, Amavubi yatsinze Centre Afrique mu mukino wa gicuti 2-0, ni umukino wagaragayemo abakinnyi bari bakinnye umukino wabo wa mbere mu Mavubi makuru.

Mashami Vincent yitegura iyi mikino 2 ya gicuti na Centre Afrique aho undi uzakinwa ku wa Mbere tariki ya 7 Kamena, yahamagaye abakinnyi 34 harimo abakinnyi bashya benshi ndetse bakiri bato, benshi bishimiye iki gikorwa aho bavuze ko abari basanzwe bahamagarwa batahamagawe bari bufate umwanya bakitekerezaho.

Ku munsi w'ejo aba bakinnyi bashya abensi bahawe umwanya barakina ndetse biyereka Abanyarwanda, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko ababashije gukandagira mu kibuga bitwaye.

Buhake Twizere Clément â€" Umunyezamu

Buhake Twizere Clément ubusanzwe akinira Strommen IF muri Norway, ni inshuro ye ya mbere ahamagawe mu ikipe y'igihugu, ku munsi w'ejo yakinnye iminota 90.

Ni umunyezamu bishobora kugorana kuvuga uko ahagaze kuko ntabwo Centre Afrique yigeze isatira u Rwanda cyane ku buryo yaba yarahuye n'akazi gakomeye, imipira bagerageje gutera mu izamu yarayifashe.

Gusa uko ahagarika ubwugarizi bwe anabukinisha, ni kimwe mu byerekana ko yaba ari umunyezamu mwiza.

Umunyezamu Clement nta kazi gakomeye yahuye nako

Ngwabije Bryan Clovis â€" Myugariro

Ni myugariro w'ikipe ya SC Lyon mu Bufaransa, yakinnye iminota 90, ni umusore w'ibigango ukina mu mutima w'ubwugarizi.

Ku munsi w'ejo yagarageje ko ari umukinnyi wifitiye icyizere, azi gukinana na bagenzi be neza, hari aho yageraga agafata icyemezo akazamukana umupira afasha ikipe gusatira, ni umukinnyi wagaragaje ko afite n'impano yo kuba yatsinda ibitego.

Ubona ko ari umukinnyi ukora ibyo azi, ntahubuka ku buryo azatanga akazi ku mutoza ko guhitamo abakinnyi 2 bagomba kubanza mu mutima w'ubwugarizi.

Ngwabije Clovis, umukinnyi utuje kandi uzi ibyo akora

Samuel Gueulette â€" Inyuma y'umwataka

Samuel Gueulette wa RAAL La Louvière mu Bubiligi, si nshuro ye ya mbere mu Mavubi kuko yari mu batarengeje imyaka 20 muri 2018, ariko yari inshuro ye ya mbere mu ikipe y'igihugu nkuru.

Uyu mukinnyi w'imyaka 21 akina inyuma ya rutahizamu, ku munsi w'ejo yakinnye iminota 45 ya mbere. Muri iyi minota nta kintu gihambaye yakoze kuko nta mipira myinshi yakozeho.

Gusa na none bishobora kuba byaratewe na sisiteme bakinaga kuko yasabwaga gukinira inyuma cyane kuruta gusatira nk'uko amenyereye, ariko na none bigaragara ko agifite byinshi byo kwiga.

Samuel Gueulette ntabwo yiyeretse abanyarwanda uko bari bamwiteze

Kwitonda Alain â€" Semamaba

Ni umukinnyi w'ikipe ya Bugesera FC, asatira anyuze ku mpande. Ni ku nshuro ye ya mbere mu ikipe y'igihugu, yakinnye iminota 65 ya mbere.

Iyi minota minota yakinnye ni umukinnyi wagerageje gutanga ibyo afite ndetse nko mu gice cya mbere yagoye Centre Afrique aho n'igitego cya mbere cyavuye ku ikosa yakorewe, bigaragara ko azatanga akazi ku bakinnyi bari basanzwe bakina kuri uyu mwanya.

Kwitonda Alain ku mukino we wa mbere ntibyari bibi

Nishimwe Blaise â€" Hagati mu kibuga

Ni umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports na we wakinaga umukino we wa mbere mu Mavubi, yinjiye mu kibuga asimbura Samuel Gueulette igice cya kabiri kigitangira.

Uyu mukinnyi yazanye impinduka, atanga akazi ku bakinnyi ba Centre Afrique kugeza aho yafataga umupira ukabona bose barikanze.

Afite imbaraga, azi gucenga kandi iyo afite umupira ntawamburwa mu buryo bworoshye.

Igitego cya kabiri Amavubi yatsinze ni icyemezo cye yafashe acenga abakinnyi bagera muri 3 ba Centre Afrique atanga umupira kuri Jaques Tuyisenge wahise urangiza akazi. Aracyari muto ariko yagaragaje ko mu gihe abakinnyi bakina kuri uyu mwanya bakora ikosa rito agahabwa amahirwe bazabyicuza.

Nishimwe Blaise yatanze akazi kuri Centre Afrique

Rukundo Dennis â€" Myugariro

Uyu ni myugariro wanyuze muri APR FC mu Rwanda ahava asubira muri Uganda aho ubu akinira ikipe ya Police FC, ejo yinjiye mu kibuga asimbura Radu igice cya kabiri kigitangira, akina inyuma ku ruhande rw'iburyo yugarira.

Iminota yakinnye yagaragaje ko ari umusore uri hejuru yaba mu kugarira ndetse no gusatira kuko yahinduye imipira igera muri 4 imbere y'izamu hari n'uwo yagerageje gushota mu izamu ubwugarizi burawitambika ntiwahagera.

Rukundo Denis ari hejuru

Mugunga Yves â€" Rutahizamu

Rutahizamu ukiri muto ukinira ikipe ya APR FC, nubwo adakunda guhabwa umwanya ariko ni umukinnyi akenshi iyo ahawe amahirwe atsinda igitego.

Ku munsi w'ejo yinjiye mu kibuga asimbura Jacques Tuyisenge ku munota wa 73. Mu minota mike yakinnye yabonye amahirwe agera muri 3 harimo n'aho yacenze bamwe mu bugarira ba Centre Afrique ariko umupira yawohereza mu izamu ukanyura hanze gato yaryo.

Mugunga Yves na we yatanze akazi mu minota mike yakinnye

AMAFOTO: UMURERWA Delphin



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wabo-wa-mbere-mu-mavubi-makuru-ngwabije-na-blaise-bari-hejuru-uko-abakinnyi-bashya-bitwaye-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)