Uko bamwe mu bavuriwe ubumuga i Gatagara basubiyeyo muri Jenoside bagiye kwica Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2021, by'umwihariko hagarukwa ku rwango rwabibwe mu Banyarwanda bigera aho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abaganga bo muri icyo kigo bica abarwayi bashinzwe kwitaho ndetse na bamwe mu bahavuriwe ubumuga bica bagenzi babo babasanze mu bitaro babaziza ko ari Abatutsi.

Hitiyaremye Joseph wakoze muri HVP Gatagara, yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abafite ubumuga bishe bagenzi babo ndetse n'abaganga bica abarwayi bari bashinzwe kwitaho.

Ati 'Jenoside mu Kigo cya Gatagara mu by'ukuri ni ndengakamere sinabona uko mbivuga, nari nihishe ariko muri makeya hari abantu bamugaye bishe bagenzi babo bafite ubumuga ugasanga nyine birababaje, yaraharerewe barabanye ari umuvandimwe, byakubitiraho ko amugaye bikaba ibindi bindi.'

Yavuze ko ikigo HVP Gatagara cyavuye benshi ubumuga, ariko bibabaje kuba hari abahavuriwe bamaze gukira bagaruka mu Nterahamwe baza kwica abandi bari kuhavurirwa.

Yatanze urugero k'uwitwa Antoinette wagendera mu igare ryagenewe abafite ubumuga wahiciwe ajugunywa mu cyobo.

Tuyishime Eric uvuka i Gatagara yavuze ko hari abaganga n'aba Frères bagize uruhare mu kwicisha abarwayi b'Abatutsi bari barwariye mu bitaro bya Gatagara, aho babahaga Interahamwe zikajya kubica.

Ati 'Muri Gatagara abarwayi barabishe, Interahamwe zabicaga zifashijwe n'aba Frères babaga hano, hari abitwa ba Kagwa André bari bakomeye bafite amateka mabi y'urwango bakanguriye ubwicanyi abantu ndetse bakanababwira kujya kwica abantu mu bitaro. Mu bitaro barishwe amazina amwe n'amwe arazwi, n'ababishe barahari.'

Abakozi bakora muri HVP Gatagara kuri ubu n'abahakoze mbere bavuga ko kuba hari bagenzi babo bijanditse mu bwicanyi bakica bagenzi babo, abarwayi n'abarwaza, bibaha isomo ryo kwirinda urwango no kwamagana amacakubiri.

Bavuga ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe igashyirwa no mu bikorwa byatewe n'uko Leta yariho mu 1994 na mbere yaho yabibye urwango mu Banyarwanda.

Hitiyaremye ati 'Isomo byansigiye nk'umuntu wari uhari ni uko magingo aya umuntu yakwigisha abandi urukundo kugira ngo ibi bintu [jenoside] bitazasubira, abantu bagakundana kivandimwe.'

Bavuze ko kandi gufata umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bibafasha kuzirikana ababo babuze bikabafasha no kuruhuka ku mutima.

Umuyobozi Mukuru wa HVP Gatagara, Frère Kizito Misago, yavuze ko abakozi 78 bakoraga muri icyo kigo n'ibindi bigishamikiyeho ari bo bazwi bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari n'abari baraje kuhivuriza bishwe bari kumwe n'abarwaza babo ndetse n'abandi Batutsi bari bahahungiye bahizeye amakiriro.

Yanenze abari abakozi ba HVP Gatagara bishoye muri Jenoside bica bagenzi babo n'abarwayi.

Ati 'Ntanga urugero nk'uwo bitaga Kagwa André wari ushinzwe umutungo hano muri HVP Gatagara we rwose baramuvuga cyane ko yijanditse mu bwica, akica bagenzi be n'abarwayi ndetse n'abanyeshuri babaga muri iki kigo.'

Yavuze ko hagishakishwa amazina n'umubare w'abarwayi bahiciwe muri Jenoside ndetse n'abagize uruhare mu kubica.

Yasabye abakozi ba HVP Gatagara n'abandi bose kwimika urukundo hagati yabo bakimakaza ubumwe n'ubwiyunge, cyane cyane bagafasha urubyiruko kubaho neza bakundana bubaka igihugu kizira amacakubiri n'urwango.

Ikigo HVP Gatagara cyita ku bafite ubumuga cyubatswe na Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana mu 1960, ku gasozi kitiriwe Amizero, mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

Haracyashakishwa amazina n'umubare w'abarwayi biciwe i Gatagara muri Jenoside ndetse n'abagize uruhare mu kubica.
Bavuze ko kandi gufata umwanya wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bibafasha kuzirikana ababo babuze
Hafashwe umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Hasobanuwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri HVP Gatagara
Hibutswe ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri HVP Gatagara
I Gatagara hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu kigo HVP Gatagara hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside
Umuyobozi Mukuru wa HVP Gatagara, Frère Kizito Misago yunamiye Abatutsi biciwe muri icyo kigo muri Jenoside
Urukuta ruriho amazina y'abari abakozi ba HVP Gatagara 18 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-bamwe-mu-bavuriwe-ubumuga-i-gatagara-basubiyeyo-muri-jenoside-bagiye-kwica

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)