Sobanukirwa byinshi utaruzi ku intanga ngabo – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva umuhungu ageze mu bugimbi, ni ukuvuga atangiye kwiroteraho, kugeza abaye umusaza rukukuri, intanga ngabo  ze buri munsi zirakorwa zigakura. Muri iyo myaka yose aba ashobora gutera inda, mu yandi magambo, yabyara.

Dore ibintu bitandukanye ushobora kuba utari uzi ku ntangangabo

Buri segonda hakorwa byibuze intanga 1,000 kuva utangiye kwiroteraho kugeza ushaje. Mu cyegeranyo ni ukuva ku myaka 14 y'ubukure uretse ko hari n'abageza 18 batariroteraho. Biterwa n'ibyo urya, aho uba, akoko, n'imikorere y'imisemburo yawe. Ubwo ushaka kumenya intanga zikorwa mu mwaka wafata 1000 ugakuba n'amasegonda agize umwaka. (1000*365*24*60*60)

Iyo usohoye rimwe hasohoka byibuze miliyoni 200 z'intanga mu masohoro. Ariko iyo usohoye uri gukora imibonano, intanga imwe gusa niyo iba ifite amahirwe yo guhura n'intangangore.

Nubwo uzumva amasohoro aba ashyushye, ariko burya ubushyuhe bwinshi ndetse n' ubukonje bwinshi byangiza intanga, by'umwihariko ubushyuhe burengeje 39°C si bwiza ku ntanga. Uzarebe iyo wakonje amabya ariyegeranya waba ushyushye akikwedura. Byose ni ukugirango ubushyuhe bukenewe ntibuhinduke. Niyo mpamvu yaremwe anagana.

Kuko mu mabya habamo imyumyu ishobora kwangiza intanga iyo zihatinze. Niyo mpamvu ku bantu basohora byibuze inshuro 1 mu cyumweru, baba bafite intanga nzima cyane kuruta abandi. Ninacyo gitera kwiroteraho, izigiye gusaza zirasohoka.

Burya 90% by'intanga usohora ziba zifite ubumuga: zimwe nta murizo, izifite imitwe 2, izitifitemo ibinure, gusa bene izo zipfira mu nzira.

intanga ngabo
Intanga nyinshi ziba zituzuye neza

Intanga ngabo zigira abarinzi burya

Kuko zo zigira DNA (imwe yerekana ko umuntu mufitanye isano) nyinshi kuruta utundi turemangingo tw'umubiri, abasirikare b'umubiri baba bazibona nk'umwanzi wabinjiriye, gusa umubiri uba ufite bariyeri ituma nta basirikari bajya kwangiza izo ntanga. Ariko ku mugabo wafunzwe burundu (vasectomy) iyo bariyeri ivaho.

Nubwo zikorwa buri munsi ariko kugirango intanga ibe ikuze bisaba byibuze amezi 2.

intaga ngabo
Iyi niyo nzira zikorwamo

Intanga izavamo umukobwa n'izavamo umuhungu ziba zimeze kimwe, gusa izavamo umukobwa igenda gacye kandi ikagira uburambe. Niyo mpamvu burya amahirwe yo kubyara umukobwa aba aruta ayo kubyara umuhungu ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina buri gihe, cyangwa kenshi.

Kwikinisha ntacyo bihindura ku mikorere n'imiterere y'intanga, gusa byangiza mu bwonko cyane.

Intangangabo iyo zitari mu muntu ntizirenza amasegonda 30 zitarapfa gusa iyo ziri mu muntu (nk'iyo usohoreye mu mugore) zimara hagati y'iminsi 2-5 zikiri nzima. Ibi biterwa nuko hari ubushyuhe zitihanganira.

Munsi y'imyaka 40 niho intanga ngabo ziba zigifite imbaraga zihagije, nyuma yayo zitangira gucika intege.

Abantu babyibushye cyane (bafite BMI irenze 30), abanywa itabi, inzoga nyinshi, bagira intanga zidafite imbaraga n'amasohoro macye ugereranyije n'abananutse, abatanywa itabi cg abakoresha inzoga nkeya.

Muri macye ngibyo byinshi ushobora kuba utari uzi ku bijyanye n'intangangabo. Ese ni akahe kagutangaje ?

SRC: Umutihealth



Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-byinshi-utaruzi-ku-intanga-ngabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)