Sheikh Habimana asanga kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside ari ukurufasha kuyisobanukirwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Kamena 2021 mu Karere ka Rwamagana ubwo Ishuri ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya Kwigira ryibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sheikh Habimana Saleh yagarutse ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n'uko yashyizwe mu bikorwa, abarenga miliyoni bakicwa.

Yavuze ko ingabo zari zishamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi arizo zafashe iya mbere mu guhagarika Jenoside, avuga ko kuva ubwo hahise hatangira uburyo bwo guhuza Abanyarwanda hagamijwe kubagira umwe.

Sheikh Habimana yavuze ko abakiri bato bakwiriye kwigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo buhoraho mu rwego rwo gutuma abakiri bato bamenya amahano yabaye mu Rwanda bakanirinda ko yazongera kubaho ukundi.

Ati 'Kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo buhoraho ni uburyo bwo gutuma bamenya amakuru ariko ni nabwo buryo bwonyine bwo gukumira Jenoside, Jenoside ntikumirwa n'ibindi bindi, ni ukubaka ibindi bitekerezo bishya. Kubabwira amateka ya Jenoside bakayamenya bakayumva bakayinjiramo, ni bwo buryo bwonyine bukumira Jenoside.'

Sheikh Habimana yakomeje avuga ko uko abana bato bavuka bakwiriye kwigishwa hakiri kare uko ibintu byagenze mu Rwanda, aho kurindira ko bakura bakabaza ababyeyi impamvu badafite ba sekuru.

Ati 'Iyo tubigisha tuba twibuka kandi tunahesha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi tubavuga amazina kugira ngo abakomoka ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi bazahore bazi ababo aho bagiye batazajya babaza ababyeyi babo aho ba sogokuru babo bagiye.'

Yavuze ko ikindi cya gatatu cyiza cyo kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside bifasha mu gukumira ibibi.

Ati 'Kwigisha abana bato uba utangiye kurema irindi tsinda ry'abantu bashya batazemera ko haba ikindi kintu kibi cyabaho; kubigisha hari ugukumira, kwigisha no gutegura abakiri bato batazigera bemera ko ibyabaye bibaho abantu bakicana.'

Sheikh Habimana yasabye urubyiruko kugira amahitamo meza yo kumenya ko umuntu uwo ariwe wese ufite ubuzima adakwiriye kwicwa azira uko yaremwe ahubwo bagahitamo kubana mu bumwe n'ubunyangamugayo.

Umutoni, umwe mu banyeshuri biga mu Ishuri ry'Imyuga rya Kwigira yavuze ko iyo basobanuriwe uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n'uko yashyizwe mu bikorwa bituma bamenya uburyo birinda ababazanira amacakubiri.

Ati 'Mu ishuri batubwira uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n'uko yanashyizwe mu bikorwa ariko ntabwo ari isomo rihoraho, ridufasha rero kwirinda amacakubiri tukanirinda undi muntu wazatuzanamo.'

Ishuri rya Kwigira ni rimwe mu mashuri y'Umuryango Ambrella utegamiye kuri Leta cyangwa ku idini, ukaba ugamije gushyira imbere gufasha abantu no kubageza ku bushobozi. Rifite imyuga itandukanye irimo amashanyarazi, amazi, kudoda no guteka. Abana baribarizwamo bigira ubuntu.

Sheikh Habimana asanga kwigisha urubyiruko mu buryo buhoraho amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bizarufasha cyane
Shikh Habimana yasabye urubyiruko kugira amahitamo meza
Ishuri ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya Kwigira ryibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw'inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu gusa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sheikh-habimana-asanga-kwigisha-urubyiruko-amateka-ya-jenoside-ari-ukurufasha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)