Rutsiro FC yatsinze Rayon Sports, Etincelles inyagira AS Muhanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi hakinwaga imikino y'ibirarane ya shampiyona umwaka w'imikino wa 2021, Rutsiro FC ikaba yaje gutsinda Rayon Sports 2-0 mu makipe 8 ahataniye igikombe, ni mu gihe arwana no kutamanuka Etincelles yanyagiye AS Muhanga 4-0, imikino yose yabereye mu Bugesera.

Umukino w'ikirarane mu cyiciro cy'amakipe ahataniye igikombe wari wasubitswe bitewe n'uko Akarere ka Rubavu aho Rutsiro yagombaga kwakirira Rayon Sports, kashyizwe muri Guma mu Karere.

Iyi kipe ikaba uyu munsi yakiriye Rayon Sports ku kibuga cya Bugesera mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

Igice cya mbere cy'umukino Rayon Sports niyo yageze inshuro nyinshi imbere y'zamu rya Rutsiro ariko amahirwe ba rutahizamu bayo barimo Sugira Ernest na Drissa Dagnogo babonye ntibayabyaza umusaruro.

Rutsiro yaje gufungura amazamu ku munota wa 15 kuri penaliti yatewe na Ndarusanze Jean Claude, ni ku ikosa Kayumba Soter yakoreye rutahizamu wa Rutsiro FC. Rayon Sports yashatse uko yishyura iki gitego ariko amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.

Umutoza Kayiranga Jean Baptiste wa Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Ciza Hussein Mugabo, Drissa Dagnogo na Nshimiyimana Amran hinjiramo Manace Mutatu, rudasingwa Prince na Mudacumura Jackson [Rambo].

Nko mu gice cya mbere Rayon Sports yasatiriye ariko ntiyabyaza umusaruro amahirwe babonye. Rutsiro yaje kubatungura itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 49, ni ku mupira Lomami Frank yahinduye imbere y'izamu bagatera mu izamu Bashunga awukuramo ariko ntiyawukomeza habura umutabara maze Ndarusanze ahita ashyiramo igitego cya kabiri.

Rayon Sports yakomeje kugerageza, umutoza akora izindi mpinduka, Sugira ku munota wa 73 aha umwanya Mambote ariko umukino warangiye ari 2-0.

Mu gihe habura umukino umwe ngo shampiyona isozwe, muri iki cyiciro APR FC irayoboye n'amanota 16 izigamye ibitego 14, AS Kigali ifite 16 yo izigamye 10, Police FC 8, Espoir FC 7, Rutsiro 6, Rayon Sports 5, Bugesera na Marines FC zifite 4.

Uyu munsi nabwo hari habaye umukino w'ikirarane w'umunsi wa 5 mu cyiciro cy'amakipe arwana no kutamanuka, Etincelles yanyagiye AS Muhanga 4-0. Iki cyicoro kiyobowe na Musanze FC ifite 12, Kiyovu Sports 10, Etincelles 9, Gorilla 7, Sunrise FC na Gasogi United 6, Mukura VS 5 mu gihe AS Muhanga ifite 0.

Rutsiro FC yatsinze Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutsiro-fc-yatsinze-rayon-sports-etincelles-inyagira-as-muhanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)