Rotary Club ni umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z'ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.
Kuri uyu wa 12 Kamena 2021, ni bwo Rotary y'u Rwanda yungutse club nshya yiswe Bugoyi Ibirunga. Ifite abanyamuryango 25, ndetse izibanda mu gice cy'Uburengerazuba bw'igihugu. Iyi club yavutse ikomotse ku ya Musanze Murera imaze imyaka itanu ikorera imirimo yayo mu gice cy'Amajyaruguru n'Icy'Uburengerazuba.
Abanyamuryango ba Rotary Club Bugoyi Ibirunga baganiriye na IGIHE, bavuga ko bari banyotewe no gukora ibikorwa by'ubugiraneza kandi kuba babonye uko bazajya babikorera hamwe bizabafasha.
Umutoniwase Marie Grace yagize ati ''Ndabyishimiye cyane kuko mbonye aho gukorera no gufasha umuryango Nyarwanda. Dufite amabwiriza tugenderaho kandi nzarushaho kuyateza imbere. Twiteguye kugera kure hashoboka kuko dufite ubushake n'ubushobozi.''
Nirere Léopold yavuze ko yamenye Rotary Club nyuma yo kubishishikarizwa n'abandi banyamuryango.
Yagize ati ''Nanjye rero nk'umuntu wari ufite umutima wo gufasha naje kwifatanya n'abandi. Ndishimye cyane kuba nakiriwe nk'umunyamuryango mushya kandi Rotary Club izamfasha kurushaho kwegera, gufasha no gukora ibikorwa by'urukundo.''
Abanyamuryango ba Rotary bijeje ko bazakoresha imbaraga zabo n'ibitekerezo bigamije gukomeza kuyubaka.
Perezida wa Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Bishop Gapira Jean Faustin, yavuze ko yishimiye ivuka ryayo kandi ko bazakomeza gukora ibishoboka byose ngo itere imbere.
Yagize ati ''Ivuka ry'iyi Club yacu riranshimishije cyane kuko muri kariya gace izakoreramo wahasangaga abantu benshi bafite umutima wo kwitanga bagafasha nk'uko intego yacu imeze. Ubundi mu ivugabutumwa twigisha ko umuntu agomba gukunda mugenzi we. Ni cyo tugiye gushishikariza abantu babyumve, twishyire hamwe tugende dufasha abababaye.''
Yavuze ko nk'abakirisitu bemera ko ivugabutumwa ryatangiriye ku ntumwa 12 rigakwira Isi yose.
Ati ''Twebwe turenze abo turi 25, icyo tugiye gukora ni ugufasha abatishoboye kuva habi bakajya aheza. Turasaba abanyamuryango gushyira hamwe kugira ngo urukundo n'ubwitange basanganywe babyongere kandi bigere kure.''
Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette, yavuze ko bishimira ko uyu muryango waguka kandi ari imbaraga zikenewe.
Yagize ati ''Kuri twebwe ivuka ry'iyi Club ni ibyishimo bikomeye kuko bitwongerera abanyamuryango kandi uko biyongera ni ko n'imbaraga ziyongera. Hari ibikorwa twari dusanzwe dukora dufatanyije na Guverinoma y'u Rwanda harimo gufasha mu buvuzi, uburezi n'iterambere muri rusange, ibyo rero bizadufasha kujya dukorera hirya no hino mu gihugu.''
Bugoyi Ibirunga yitezweho ku ikubitiro gufasha abagizweho ingaruka n'inkurikizi zatewe n'iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo.
Rugera yakomeje ati ''Bazadufasha kuba twatangayo ubufasha ku mpunzi zahungiye mu Rwanda n'abandi bagizweho ingaruka n'iryo ruka. Icyo dusaba abanyamuryango ni ugukorana umurava. Ikindi ni ukwiga bakamenya icyo Rotary aricyo, uko ikora, uko bacunga ibikorwa n'uko batanga raporo yabyo kandi tuzabibafashamo ngo bakomeze bagire ubumenyi.''
Usibye gufungura ku mugaragaro Rotary Club Bugoyi Ibirunga, hakozwe n'igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka itanu ya Rotary Club Musanze Murera no kwakira abanyamuryango bayo bane bashya.
Uyu muhango wanibukiwemo Masumbuko Moussa witabye Imana nyuma yo gutorerwa kuyobora Rotary Club Musanze Murera, icyo gihe yari agiye gutangira manda ye y'ubuyobozi muri Kamena 2019.
Mu Rwanda, Rotary igizwe na clubs zirindwi zirimo Rotary Club Kigali Doyen, Mont Jali, Musanze Murera, Butare, Gasabo, Kigali-Virunga na Bugoyi Ibirunga.
Amafoto: Igirubuntu Darcy
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-y-u-rwanda-yibarutse-club-nshya-amafoto