RIB yagaruje amafaranga asaga Miliyoni 771 yari yibwe umushoramari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gihe uwo mushoramari yari yibwe amafaranga abarirwa muri miliyari imwe y'amanyarwanda (1,000,000,000frw) akaba ngo yarayibwe hakoreshejwe ubwambuzi bushukana.

RIB yatangaje ko kandi hafatiriwe ikilo kimwe (1Kg) cya zahabu, imodoka ebyiri ndetse n'ibibanza 31 byaguzwe muri ayo mafaranga y'amibano.

Dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe n'abandi babigizemo uruhare hanagaruzwe amafaranga asigaye kugira ngo ahabwe nyirayo.

RIB irongera gushimira abantu bose bagize uruhare mu ifatwa ry'aba bagizi ba nabi, inaburira abafite umugambi wo kwiba iby'abandi ko nta mwanya bafite mu Rwanda kuko inzego zifatanyije n'abaturarwanda zitazabihanganira na gato.

Inkuru bijyanye:

Rwamagana: RIB yafatiye kwa Padiri amafaranga Miliyoni 400 yari yibwe umushoramari




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)